Ibyangombwa bisabwa

Incamake

Abasaba viza bagomba gukusanya ibyangombwa by’ingenzi byose bigaragaza impamvu y’urugendo rwabo mu gihe bari kwitegura kuganira n’abakozi b’Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza. Dore urutonde rw'ibyangombwa bishobora gukenerwa ku byiciro bya viza byose. Ugomba kugaragaza ko wujuje ibisabwa n’amategeko y’Amerika kugira ngo ubashe guhabwa icyiciro cya viza uri gusaba. Nta cyemeza ko uzahabwa viza. Ntutegure gahunda za nyuma z’urugendo cyangwa ngo ugure amatike utari wabona viza.

Icyitonderwa: Ushobora gusabwa ibindi byangombwa. Ongera usome amabwiriza ajyanye n’uburyo bwo gusaba viza ku rubuga rw'Ambasade cyangwa Konsira usabamo viza. Ushobora gusabwa ibindi byangombwa kugira ngo wuzuze ibisabwa kuri viza.

  1. Ku birebana no gusaba Viza bisaba ba nyirubwite kuganira n'Abakozi b' Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza, abasaba viza bagomba kuza bitwaje ibyangombwa bisabwa byose igihe baje kuganira n’abakozi.
  2. Ku birebana n’abasaba viza badasabwa kuganira n’abakozi b’ambasade b’Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza, abasaba viza bagomba gushyira ibyangombwa byose bisabwa mu ibahasha ya dosiye isaba viza itangwa n’usaba viza kugira ngo Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza riyisuzume.

Ibyangombwa bisabwa muri rusange - Ku moko ya Viza yose

Ibyangombwa bikurikira bisabwa ku moko ya viza yose:

  1. Urwandiko rw’abajya mu mahanga rufite agaciro rwemewe kugira ngo ubashe kujya muri Amerika. Urwandiko rw’abajya mu mahanga rugomba kuba rufite agaciro nibura kangana n’igihe cy’amezi 6 arenga ku gihe uzamara muri Amerika (keretse usonerwa kubera amasezerano yihariye n’igihugu cyawe)
  2. Urwandiko rw’abajya mu mahanga rurimo Viza y’Amerika ya vuba cyane (iyo ari ngombwa).
  3. Dosiye isaba viza itari iy’umwimukira, paji yo kwemeza y’ifishi ya DS-160.
  4. Paji yo kwemeza gahunda yacapwe ikuwe kuri uru rubuga.
  5. Ifoto y’ibara imwe ifite santimetero 5 x 5 (inshi 2 x 2) itarengeje amezi 6 ifotowe. Ibindi bisobanuro byerekeye amabwiriza agenga amafoto yashyizweho na Minisiteri y'ububanyi n’amahanga y'Amerika biboneka kuri: https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/visa-information-resources/photos.html.
  6. Abavandimwe baguherekeje, keretse baje muri Leta Zunze Ubumwe ku yindi mpamvu, bagomba kwerekana icyemezo cy'uko basezeranye (abashakanye) cyangwa icyemezo cy'amavuko (ingaragu ziri munsi y'imyaka 21), iyi bibaye ngombwa.

Niba ari wowe uziyizira kubonana n'abakozi b'Ambasade, ugomba kuza witwaje ibyangombwa byawe by'umwimerere. Niba wujuje ibisabwa kugira ngo wohereze ibyangombwa byawe ukoresheje iposita, ugomba kohereza urwandiko rw'abajya mu mahanga rufite agaciro ukoresha ubu rurimo viza ya Amerika uheruka guhabwa (iyo ari ngombwa), ndetse na paji yemeza DS-160 n'amakopi y'ibindi byangombwa. Reba ku gice gikurikira ku rutonde rw'ibyangomba bisabwa kuri buri bwoko bwa viza.

Ibindi byangombwa bisabwa - Bitewe n’ubwoko bwa Viza

(B) UMUSHYITSI: AKAZI, UBUKERARUGENDO, KWIVUZA

  • Nta bindi byangombwa bisabwa keretse ushaka kujya kwivuriza muri Amerika. Umukozi w'Ambasade ashobora gusaba ibyangombwa bikurikira mu gihe cyo kuganira na we mu rwego rwo kwaka viza:
    • Icyemezo cy’isuzumwa ryakozwe na muganga wo mu gihugu uturukamo gisobanura ubwoko bw'indwara n'impamvu ukeneye kujya kwivuriza muri Amerika.
    • Ibaruwa yanditswe n’umuganga cyangwa urwego rw’ubuvuzi muri Amerika igaragaza ko biteguye kuvura iyo indwara, kandi inasobanura birambuye igihe n'amafaranga kwivuza bizatwara (harimo amafaranga azishyurwa abaganga, ay’ibitaro, n’andi yose agendanye n’ubuvuzi).
    • Icyemezo gihamya ko umurwayi azabasha kwishyura amatike, amafaranga yo kwivuza n’ayo kubaho ari muri Amerika. Ibi bishobora kugaragazwa n'impapuro zatanzwe na banki zigaragaza uko konti ihagaze/ubwizigame cyangwa se ibyemezo biriho umukono wa noteri bigaragaza amafaranga winjiza cyangwa (by’umurwayi, undi muntu umwishingira cyangwa se umuryango uzishingira kumuvuza).
  • Ushobora gusaba viza y'abashyitsi ya B-1 kugira ngo ukorere by'igihe gito muri Amerika nk'ukorera umuntu ku giti cye cyangwa umukozi wo mu rugo mu buryo budasesuye. Wowe n'umukoresha wawe muzasabwa kwemeza ko imikoranire y'akazi yujuje ibisabwa mu by'imishahara n'uburyo akazi gakorwamo muri Amerika. Ku bindi bisobanuro ku buryo bwo gusaba viza, wasura urubuga rw'Ambasade y'Amerika mu gihugu utuyemo no kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/tourism-visit/visitor.html.

Igihe witabiriye ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ubwawe, ushobora gusabwa ibindi byangombwa kugira ngo bigaragare niba koko ukwiye guhabwa viza. Igihe wujuje ibisabwa kugira ngo UTITABIRA ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ubwawe, tanga gusa ibyangombwa bisabwa byagaragajwe ku rutonde by’umwihariko ibiri kuri paji y’amabwiriza.

Urugero: ibindi byangombwa bisabwa igihe witabiriye ikiganiro n'abakozi b'Ambasade ubwawe bishobora kuba ibimenyetso bigaragaza:

  • Impamvu y’urugendo
  • Ko ufite gahunda yo kuva muri Amerika nyuma y'urugendo rwawe cyangwa
  • Ubushobozi bwo kwiyishyurira amafaranga yose uzakenera mu rugendo rwawe.
  • Ibimenyetso by’uko ufite akazi cyangwa umuryango bishobora kuba bihagije kugira ngo bigaragaze impamvu y'urugendo rwawe ndetse no kuba ufite gahunda yo kugaruka mu gihugu cyawe.
  • Iyo udashoboye kwiyishyurira amafaranga yose uzakenera mu rugendo rwawe, ushobora kugaragaza ibimenyetso ko undi muntu azakwishyurira amafaranga make cyangwa yose uzakenera mu rugendo rwawe.

(C) KUNYURA MURI AMERIKA

  • Icyemezo cyo kunyura muri Amerika igihe ugiye mu kindi gihugu n’ubushake bwo kuva muri Amerika.
  • Icyemezo cy’uko ufite ubushobozi buhagije bwo kwishyura ibyo uzakenera byose igihe uzaba uri muri Amerika.
  • Icyemezo cy’uko usaba viza afite aho aba iyo ageze muri icyo gihugu ashaka kujyamo igihe azaba asoje urugendo rwe muri Amerika. Ibi bikunze kugaragazwa n’umuryango, umwuga, umutungo, akazi cyangwa se ibindi bikorwa n’inshingano ufite mu kindi gihugu kitari Amerika, byerekana ko byanze bikunze usaba viza agomba gusubira muri icyo gihugu asoje urugendo rwe

(D) UMUKOZI WO MU NDEGE

  • Ibaruwa/amasezerano y’akazi yatanzwe n’ikigo kigukoresha bigaragaza igihe akazi kazamara ndetse binashobotse n’ahantu yaba ari igihe ari muri Amerika.

(E) UMUCURUZI CYANGWA UMUSHORAMARI UTURUKA MU GIHUGU GIFITANYE AMASEZERANO Y'UBUCURUZI N’AMERIKA

  • Dosiye isaba viza itari iy’umwimukira y’umucuruzi cyangwa umushoramari uturuka mu gihugu gifitanye amasezerano y’ubucuruzi n’Amerika, Ifishi ya DS-156E.
  • Ibyangombwa bigaragaza umwirondoro w’igihugu isosiyeti yawe ibarizwamo.
  • Ibaruwa y’umukoresha wawe igaragaza akazi ushinzwe kandi yemeza ko ufite ubumenyi buhagije bufasha mu guteza imbere isosiyeti cyangwa uri umuyobozi mukuru cyangwa umuyobozi.
  • Ikemezo cy’ubucuruzi bufatika hagati y’Amerika n’igihugu cyawe.
  • Sura https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/employment/treaty-trader-investor-visa-e.html kugira ngo umenye ibindi byangombwa bisabwa.

(E3) UMUNYAWOSITARALIYA UKORA IMIRIMO YIHARIYE

  • Ifishi ETA 9035, ikunze kwitwa "E3 - Ositaraliya – igomba kwigwaho." Icyitonderwa: Iyi fishi ni icyemezo cy’umukoresha (LCA) umukoresha wo muri Amerika ahabwa na Minisiteri y’umurimo (DOL).
  • Ibaruwa itanga akazi inagaragaza umushahara itangwa n'umukoresha uri muri Amerika, igaragaza ko usaba viza azakora akazi kigiwe.
  • Kopi y'impamyabumenyi iriho umukono wa noteri yatangiwe mu kindi gihugu n'icyemezo cy'uko iri ku rwego rumwe n'impamyabumenyi zitangirwa muri Amerika cyangwa se kopi y'impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza yatangiwe muri Amerika cyangwa se iy’ikiciro gikuru kuri icyo biriho umukono wa noteri, nk'uko bisabwa n’akazi kigiwe.
  • Kopi iriho umukono wa noteri y’ikindi cyemezo icyo ari cyo cyose cyangwa se uruhushya rwo gukora ako kazi nk’umukoreshwa. Iyo uruhushya rutabonetse ako kanya akimara kwemererwa, usaba viza agomba kugaragaza ko urwo ruhushya rusabwa ruzaboneka mu gihe kitarambiranye nyuma yo kwemererwa.

(F) UMUNYESHURI WO MURI KAMINUZA CYANGWA WIGA INDIMI

  • Ifishi I-20, Icyemezo gihabwa umunyeshuri utari umwimukira (F-1 cyangwa M-1) kigaragaza ko atari umunyeshuri wa Kaminuza, umunyeshuri wiga indimi cyangwa se umunyeshuri wiga imyuga. Usaba viza asabwa gutanga Ifishi I-20 yatanzwe na SEVIS usaba viza ahabwa n'ishuri asaba kwigaho. Usaba viza hamwe n’umuyobozi w'ishuri bagomba gushyira umukono ku ifishi I-20.
  • Inyemezabwishyu y'amafaranga ya Sisitemu yo guhererekanya amakuru arebana na visa ihabwa abanyeshuri n'abashyitsi bo ku rwego rw'ubutwererane (SEVIS) I-901. Ku bindi bisobanuro birebana n'ugomba kwishyura aya mafaranga, wasura porogaramu ya SEVP ku rubuga rwa: http://www.fmjfee.com.

Igihe witabiriye ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ubwawe, ushobora gusabwa ibindi byangombwa kugira ngo bigaragare niba koko ukwiye guhabwa viza. Igihe wujuje ibisabwa kugira ngo UTITABIRA ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ubwawe, tanga gusa ibyangombwa bisabwa byagaragajwe ku rutonde by’umwihariko ibiri kuri paji y’amabwiriza.

Urugero: ibindi byangombwa bisabwa igihe witabiriye ikiganiro n'abakozi b'Ambasade ubwawe bishobora kuba ibimenyetso bigaragaza:

  • Impamvu y’urugendo
  • Ko ufite gahunda yo kuva muri Amerika nyuma y'urugendo rwawe cyangwa
  • Ubushobozi bwo kwiyishyurira amafaranga yose uzakenera mu rugendo rwawe.
  • Ibimenyetso by’uko ufite akazi cyangwa umuryango bishobora kuba bihagije kugira ngo bigaragaze impamvu y'urugendo rwawe ndetse no kuba ufite gahunda yo kugaruka mu gihugu cyawe.
  • Iyo udashoboye kwiyishyurira amafaranga yose uzakenera mu rugendo rwawe, ushobora kugaragaza ibimenyetso ko undi muntu azakwishyurira amafaranga make cyangwa yose uzakenera mu rugendo rwawe.

(H) UMUKOZI W’IGIHE GITO

  • Nomero y’inyemezabwishyu ya dosiye yawe isaba viza yemewe nk’uko igaragara kuri dosiye isaba viza y’umukozi utari umwimukira, Ifishi I-129 cyangwa icyemezo cy’igikorwa, Ifishi I-797, itangwa na USCIS (ntibisabwa abasaba viza ya H1B1).
  • Ibaruwa ibahesha akazi muri Amerika yatanzwe n’Umukoresha wo muri Amerika ndetse n’icyemezo gitanzwe na Minisiteri y’umurimo cyemeza ko yasabye akazi (bisabwa abasaba viza ya H1B1 gusa).

(I) IGITANGAZAMAKURU n’UMUNYAMAKURU

  • Icyemezo cy’umukoresha
  • Kopi y’ikarita y’itangazamukuru yemewe

(J) UMUSHYITSI WO KU RWEGO RW'UBUTWERERANE

  • Icyemezo cy’umwimererer cyo kwemerera sitatu y’abashyisti bitabiriye porogaramu runaka, Ifishi ya DS-2019 - A SEVIS-iboneka ivuye kuri DS-2019 itangwa n’umuterankunga wa porogaramu nyuma y’ukp umuterankunga yanditse muri sisitemu ya SEVIS amakuru y’umushyitsi witabira. Abashyitsi bose bo ku rwego rw’ubutwererane barimo abashakanye n’abana bato bagomba kwandikwa muri Sisitemu yo gutanga amakuru ku banyeshuri n'abashyitsi bo ku rwego rw'ubutwererane (SEVIS). Buri wese abona ifishi ya DS-2019 yihariye.
  • Gahunda y’amahugurwa/kwimenyereza umwuga, ifishi ya DS-7002 – Usibye ifishi ya DS 2019, ababarizwa mu byiciro by ‘abahugurwa cyangwa abimenyereza umwuga bya J-1 bakenera ifishi ya DS 7002 (hashingiwe ku kazu ka 7 ko ku ifishi ya DS-2019). Menya ibindi byerekeye gahunda y’abahugurwa n’abimenyereza umwuga unyuze kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/study.html.
  • Inyemezabwishyu y'amafaranga ya Sisitemu yo guhererekanya amakuru arebana na visa ihabwa abanyeshuri n'abashyitsi bo ku rwego rw'ubutwererane (SEVIS) I-901. Ku bindi bisobanuro birebana n'ugomba kwishyura aya mafaranga, wasura porogaramu ya SEVP ku rubuga rwa: http://www.fmjfee.com.

Igihe witabiriye ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ubwawe, ushobora gusabwa ibindi byangombwa kugira ngo bigaragare niba koko ukwiye guhabwa viza. Igihe wujuje ibisabwa kugira ngo UTITABIRA ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ubwawe, tanga gusa ibyangombwa bisabwa byagaragajwe ku rutonde by’umwihariko ibiri kuri paji y’amabwiriza.

Urugero: ibindi byangombwa bisabwa igihe witabiriye ikiganiro n'abakozi b'Ambasade ubwawe bishobora kuba ibimenyetso bigaragaza:

  • Impamvu y’urugendo
  • Ko ufite gahunda yo kuva muri Amerika nyuma y'urugendo rwawe cyangwa
  • Ubushobozi bwo kwiyishyurira amafaranga yose uzakenera mu rugendo rwawe.
  • Ibimenyetso by’uko ufite akazi cyangwa umuryango bishobora kuba bihagije kugira ngo bigaragaze impamvu y'urugendo rwawe ndetse no kuba ufite gahunda yo kugaruka mu gihugu cyawe.
  • Iyo udashoboye kwiyishyurira amafaranga yose uzakenera mu rugendo rwawe, ushobora kugaragaza ibimenyetso ko undi muntu azakwishyurira amafaranga make cyangwa yose uzakenera mu rugendo rwawe.

(K) FIYANSE‰ CYANGWA UWO BASHAKANYE B’ABENEGIHUGU BA BW’AMERIKA

(L) IHEREREKANYABAKOZI HAGATI Y’AMASOSIYETE

(M) UMUNYESHURI UJYA MU MAHUGURWA/ WIGA IMYUGA

  • Ifishi ya I-20 – Ishuri ryohereza Ifishi ya I-20 itangwa na SEVIS nyuma yo kwinjiza amakuru y'umunyeshuri mu bubikoshingiro bwa SEVIS. Umunyeshuri n’umuyobozi w'ishuri bagomba gushyira umukono ku Ifishi ya I-20. Abanyeshuri bose, abo bashakanye n’abangavu cyanga ingimbi bagomba kwiyandikisha muri Sisitemu yo gutanga amakuru ku banyeshuri n'abashyitsi bo ku rwego rw'ubutwererane (SEVIS) iyo bashaka gutura muri Amerika hamwe n’umunyeshuri. Buri muntu ahabwa Ifishi ya I-20 ye bwite
  • Inyemezabwishyu y'amafaranga ya Sisitemu yo guhererekanya amakuru arebana na visa ihabwa abanyeshuri n'abashyitsi bo ku rwego rw'ubutwererane (SEVIS) I-901. Ku bindi bisobanuro birebana n'ugomba kwishyura aya mafaranga, wasura porogaramu ya SEVP ku rubuga rwa: http://www.fmjfee.com.

Igihe witabiriye ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ubwawe, ushobora gusabwa ibindi byangombwa kugira ngo bigaragare niba koko ukwiye guhabwa viza. Igihe wujuje ibisabwa kugira ngo UTITABIRA ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ubwawe, tanga gusa ibyangombwa bisabwa byagaragajwe ku rutonde by’umwihariko ibiri kuri paji y’amabwiriza.

Urugero: ibindi byangombwa bisabwa igihe witabiriye ikiganiro n'abakozi b'Ambasade ubwawe bishobora kuba ibimenyetso bigaragaza:

  • Impamvu y’urugendo
  • Ko ufite gahunda yo kuva muri Amerika nyuma y'urugendo rwawe cyangwa
  • Ubushobozi bwo kwiyishyurira amafaranga yose uzakenera mu rugendo rwawe.
  • Ibimenyetso by’uko ufite akazi cyangwa umuryango bishobora kuba bihagije kugira ngo bigaragaze impamvu y'urugendo rwawe ndetse no kuba ufite gahunda yo kugaruka mu gihugu cyawe.
  • Iyo udashoboye kwiyishyurira amafaranga yose uzakenera mu rugendo rwawe, ushobora kugaragaza ibimenyetso ko undi muntu azakwishyurira amafaranga make cyangwa yose uzakenera mu rugendo rwawe.

(O) UMWIMUKIRA UFITE UBUSHOBOZI BUDASANZWE

  • Nomero y’inyemezabwishyu y’ubusabe byemewe nk’uko bigaragara ku busabe bw’umukozi utari umwimukira, Ifishi ya I-129, cyangwa Icyemezo cy'ibyo ukora, Ifishi ya I-797, itangwa na USCIS.

(P) UMWIMUKIRA UZWI KU RWEGO MPUZAMAHANGA

  • Nomero y’inyemezabwishyu y’ubusabe byemewe nk’uko bigaragara ku busabe bw’umukozi utari umwimukira, Ifishi ya I-129, cyangwa Icyemezo cy'ibyo ukora, Ifishi ya I-797, itangwa na USCIS.

(Q) UMUSHYITSI WO KU RWEGO RW’UBUTWERERANE MU BY’UMUCO

  • Nomero y’inyemezabwishyu y’ubusabe byemewe nk’uko bigaragara ku busabe bw’umukozi utari umwimukira, Ifishi ya I-129, cyangwa Icyemezo cy'ibyo ukora, Ifishi ya I-797, itangwa na USCIS.

Igihe witabiriye ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ubwawe, ushobora gusabwa ibindi byangombwa kugira ngo bigaragare niba koko ukwiye guhabwa viza. Igihe wujuje ibisabwa kugira ngo UTITABIRA ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ubwawe, tanga gusa ibyangombwa bisabwa byagaragajwe ku rutonde by’umwihariko ibiri kuri paji y’amabwiriza.

Urugero: ibindi byangombwa bisabwa igihe witabiriye ikiganiro n'abakozi b'Ambasade ubwawe bishobora kuba ibimenyetso bigaragaza:

  • Impamvu y’urugendo
  • Ko ufite gahunda yo kuva muri Amerika nyuma y'urugendo rwawe cyangwa
  • Ubushobozi bwo kwiyishyurira amafaranga yose uzakenera mu rugendo rwawe.
  • Ibimenyetso by’uko ufite akazi cyangwa umuryango bishobora kuba bihagije kugira ngo bigaragaze impamvu y'urugendo rwawe ndetse no kuba ufite gahunda yo kugaruka mu gihugu cyawe.
  • Iyo udashoboye kwiyishyurira amafaranga yose uzakenera mu rugendo rwawe, ushobora kugaragaza ibimenyetso ko undi muntu azakwishyurira amafaranga make cyangwa yose uzakenera mu rugendo rwawe.

(R) ABIHAYIMANA

(T) UWAKOREWE IBIKORWA BYO GUCURUZA ABANTU

  • Ifishi ya I-797, Icyemezo cy’ibyo ukora, yatanzwe na USCIS igaragaza Ifishi ya I-914 yemewe, Umugereka A

(TD/TN) UMUKOZI WA NAFTA

  • Icyemezo cy’umukoresha

(U) UWAKOREWE UBUGIZI BWA NABI

  • Ifishi ya I-797, Icyemezo cy’ibyo ukora, yatanzwe na USCIS igaragaza ko ubusabe bw’utari umwimukira bwemewe