Amabwiriza agenga Viza z'abatari abimukira z'Amerika

Incamake

Viza z’abatari abimukira zigenewe abantu bifuza kujya muri Amerika igihe gito bagiye mu bukerarugendo, akazi k’igihe gito, kwiga, cyangwa kwivuza.

Tegura mbere. Ni byiza ko utegereza kugura amatike y’indege kugeza ubonye viza yemewe. Itike si ngombwa mu gihe usubiza ibibazo byo gusaba viza.

Abagenzi bose bagomba kumenya ko viza itaguha uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika. Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (DHS) rushobora kukwangira kandi nanone rukagutegeka igihe ugomba kumara muri Amerika. Iyo DHS iguhaye uruhushya rwo kwinjira muri Amerika bitewe n’aho winjiriye, umugenzi ahabwa ifishi ya I-94 iriho kashe, Amakuru yo kugera no kuva.


Ibyiciro bya viza y’abashyitsi

(B) UMUSHYITSI: UBUCURUZI, UBUKERARUGENDO, KWIVUZA

Viza y’umushyitsi ni viza itari iy’umwimukira ihabwa abantu bifuza kujya muri Amerika mu gihe gito ku bw’impamvu z’ubucuruzi (B1), harimo abajya mu nama zijyanye n’akazi cyangwa ibiganiro; abajya kwishimisha, harimo abajya mu kiruhuko cyangwa gusura umuryango cyangwa kwivuza (B2), cyangwa ababikora byombi (B1/B2) nibura mu gihe kingana n’amezi atandatu.

(C) KUNYURA muri AMERIKA.

Abantu bakora ingendo mu ndege bajya mu bihugu bibiri by’amahanga ariko bikabasaba kunyura muri Amerika muri izo ngendo bakora.

  • Umwe mu bakozi bo mu bwato cyangwa mu ndege unyura muri Amerika nk’umugenzi kugira ngo agere ku bwato cyangwa indege akoraho bimusaba kubanza gusaba viza yo kuhanyura. Reba amakuru yerekeye viza y’abakozi bo mu ndege.
  • Umugenzi ufatira ubwato bwo gutembera cyangwa ubundi bwato wambukira ku cyambu cy’amahanga kugira ngo yerekeze ahandi hatari muri Amerika ariko mu gihe cy’urugendo ubwo bwato bukaba bugomba kunyura ku cyambu cy’Amerika, uwo mugenzi asabwa kuba afite viza yo kuhanyura cyangwa viza y’uko utari umwimukira.

Ibyiciro bya viza yo kwiga

(F/M) VIZA YO MU CYICIRO CY’ABANYESHURI BA KAMINUZA CYANGWA BIGA INDIMI CYANGWA IMYUGA

Muri rusange umuntu wese usaba viza yo kuza muri Amerika kwiga amasomo y’uburezi bwemewe agomba kuba afite viza y’umunyeshuri

Iyo umunyeshuri amaze kwemererwa kwiga mu ishuri ryo muri Amerika, yiyandikisha muri Sisitemu yo gutanga amakuru ku banyeshuri n'abashyitsi bo ku rwego rw'ubutwererane (SEVIS). Amabwiriza ajyanye n’amafaranga yo kuzuza sisitemu ya SEVIS ya I-901 ndetse no gushyiraho umukono kuri binyuze muri sisitemu ya SEVIS atangwa n’ishuri ryo muri Amerika. Ishuri ryinjiza izina ry'umunyeshuri usaba viza muri sisitemu ya SEVIS ndetse n’izina ry’uwo ari we wese wo mu muryango we bateganya kujyana kugira ngo huzuzwe ifishi cyangwa amafishi ya I-20 akenerwa. Buri muntu wo mu muryango ahabwa ifishi ye bwite ya I-20. Iyo abantu bo mu muryango batasabye viza hamwe n'umunyeshyuri usaba viza, biba ngombwa ko hatangwa kopi y’umwimerere y’ifishi ya I-20 ya yatanzwe n’ishuri rya nyiri viza. Sura Urwego rw’Amerika rushinzwe abinjira mu gihugu no kugenzura gasutamo (ICE) na porogaramu ya SEVP urubuga wasangaho andi makuru.

Abanyeshuri bakiga bashobora gusaba indi viza igihe icyo ari cyo cyose ariko bapfa kuba baragumanye ishusho ya kinyeshuri kandi n’amakuru yabo yo muri sisitemu ya SEVIS (http://www.ice.gov/sevis) agaragaza aho bahagaze ubu. Abanyeshuri bakiga bashobora kandi kwinjira muri Amerika igihe icyo ari cyo cyose mbere y’uko amasomo yabo atangira

(J) UMUSHYITSI WO MU RWEGO RW’UBUTWERERANE

Viza y’abashyitsi bo mu rwego rw’ubutwererane (J-1) ni viza ihabwa abatari abimukira ku bantu bemerewe kwitabira porogaramu y’abashyitsi bo mu rwego rw’ubutwererane muri Amerika. Sura urubuga rwa porogaramu yo gutanga viza yo mu cyiciro cya J-1 ku bashyitsi bo mu rwego rw’ubutwererane ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuri http://j1visa.state.gov/programs kugira ngo umenye ibindi bisabwa kuri porogaramu, amabwiriza n’ibindi.

Umugenzi yandikwa muri sisitemu ya SEVIS amaze kwemerwa muri porogaramu y'abashyitsi bo mu rwego rw’ubutwererane muri Amerika. Abashyitsi bo mu rwego rw’ubutwererane bo mu cyiciro cya J-1 bagomba kwishyura amafaranga ya SEVIS I-901. (Iyo porogaramu y'ababashyitsi bo mu rwego rw’ubutwererane yo mu cyiciro cya J-1 ituma umugore cyangwa abana baherekeza uwitabiriye amahugurwa, abagize umuryango ntabwo bemererwa kwishyura aya mafaranga.) Porogaramu y’abaterankunga itanga viza y’abashyitsi bo mu rwego rw’ubutwererane n'ifishi ya DS-2019 byo kwerekana mu gihe cyo gusubiza ibibazo byo gusaba viza. Buri ugize umuryango ahabwa ifishi ya DS-2019 ye kugira ngo asabe viza yo mu cyiciro cya J-2 iyo porogaramu yawe ituma umugore cyangwa abana bitabira,. Sura Urwego rw’Amerika rushinzwe imipaka n’abinjira n’abasohoka (ICE) na porogaramu ya SEVP kugira ngo umenye ibindi byerekeye SEVIS n’amafaranga ya SEVIS I-901.


Ibyiciro bya viza y’abakozi

(D) UMUKOZI WO MU NDEGE/MU BWATO

Umukozi wo mu bwato cyangwa mu ndege binyura muri Amerika agomba kuba afite viza ihabwa umukozi wo mu bwato cyangwa mu ndege (D).

Kugira ngo ahabwe viza y’umukozi wo mu bwato cyangwa mu ndege (D), usaba viza:

  • Agomba kuba ashinzwe serivisi zisanzwe zizwi ko zikenerwa mu bwato cyangwa mu ndege (urugero: ushinzwe ubutabazi cyangwa umuganga ushinzwe ibijyanye n’isuku mu bwato bwo gutembera cyangwa umukozi wo mu ndege ikora ubucuruzi)
  • Si ngombwa ko agomba kuba ari umukozi wo mu bwato/mu ndege mu gihe cyo gusaba viza, upfa kuba gusa azaba agaragaza ko ari umukozi wo mu bwato cyangwa mu ndege imugejeje muri Amerika.
  • Ashobora kuba ari uwimenyereza gukora mu bwato cyangwa mu ndege.

Iyo usaba viza ari umugenzi ugiye kureba ubwato azakoraho, na we akenera viza yo kunyura muri Amerika (C1) kandi agomba kuzana ibaruwa y'umukoresha cyangwa uhagarariye umukoresha we kugira ngo yemererwe kuhanyura. Ishami ry'Ambasade rishinzwe gutanga viza ritangira icyarimwe viza zo mu byiciro bya C1/D iyo imikoranire ya gahunda yo mu gihugu cy’usaba viza ibyemerera. Ku bindi bisobanuro reba imikoranire ya gahunda y’ibihugu kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/Visa-Reciprocity-and-Civil-Documents-by-Country.html

Icyitonderwa: Yaba itsinda ry’abakozi bo mu nyanja cyangwa mu ndege basaba viza zo mu byiciro bya B1/B2 na C1/D bagomba kuzuza ifishi imwe isaba viza ya DS-160 kuri interineti, bakishyura amafaranga atangwa mu gusaba viza imwe (MRV) maze bagategura gahunda yo gusaba viza yo mu cyiciro cya C1/D.

(I) IBITANGAZAMAKURU N’ABANYAMAKURU

Kugira ngo ujye mu cyiciro cy’abasaba viza y'abanyamakuru (I) ugomba kugaragaza ko ukwiye guhabwa viza y’abanyamakuru. Viza z’abanyamakuru z’ "abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga", harimo abanyamakuru b'ibinyamakuru byandika, radiyo, filimi cyangwa bicapwa akazi kabo ari ingenzi ku mikorere y’ibitangazamakuru mpuzamahanga nk’abanyamakuru, abagize itsinda rifata filimi, abanditsi bakuru n’abandi bakora imirimo isa, bajya muri Amerika kugira ngo bakore akazi kabo. Usaba agomba kuba akorera ikigo cy’itangazamakuru gifite ibiro mu mahanga. Kugira ngo wemerwe guhabwa viza y’itangazamakuru, akazi ukora kagomba kuba gatanga amakuru kandi kakaba kajyanye no gukusanya amakuru cyangwa gutara amakuru ku biri kuhabera. Gutara amakuru yerekeye siporo akenshi bijyana na viza y’itangazamakuru. Izindi ngero zirimo, ariko sizo gusa, imirimo ijyanye n’itangazamakuru:

  • Abakozi b’ibanze b’ibitangazamakuru mpuzamahanga bari mu bikorwa bari gukamera amakuru ari kuba cyangwa bari gufata amashusho ya filimi y’inkurumpamo.
  • Abanyamuryango b‘ibitangazamakuru bakora akazi ko gukora no gutanga amafilimi bazemererwa guhabwa viza y'abanyamakuru ibyo bafatira amashusho bizakoresha mu gusakaza amakuru. Byongeye kandi, inkomoko y’ibanze yo gusakaza no gutanga inkunga igomba kuba aturuka hanze ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
  • Abanyamakuru bakorera kuri kontaro: Abantu bafite ibyangombwa byatanzwe n’ikigo cy'abanyamakuru babigize umwuga bakorera kuri kontaro ku makuru agomba gukoreshwa hanze binyuze mu gusakaza amakuru amakuru cyangwa umuco mbere na mbere hatagamijwe gushimisha abantu cyangwa kwamamaza.
  • Abakozi ba sosiyete itangaza amakuru yigenga iyo bafite ibyangombwa byatanzwe n'ishyirahamwe ry'abanyamakuru babigize umwuga.
  • Abanyamakuru bo mu mahanga bakorera mu mashami yo mu mahanga cyangwa ikigo gikorana n’ikigo cy’itangazamakuru, icyandika cyangwa ikindi kinyamakuru byo muri Amerika iyo umunyamakuru agiye muri Amerika kugira ngo atare inkuru yerekeye ibiri kuhabera gusa ku nyungu z'abamukurikira ku isi.
  • Abahagarariye ibitangazamakuru bahawe uruhushya by’ibiro bisura, biyobora, bikorera cyangwa byose cyangwa atari byose bishamikiye kuri guverinoma y'amahanga bibanda mbere na mbere mu gusakaza amakuru yerekeye uruzinduko rwabo yerekeye icyo gihugu.

(E1/E2) UMUCURUZI CYANGWA UMUSHORAMARI UTURUKA MU GIHUGU GIFITANYE AMASEZERANO Y’UBUCURUZI N’AMERIKA

Viza y’umucuruzi (E1) cyangwa umushoramari (E2) ukomoka mu gihugu gifitanye amasezerano y'ubucuruzi n'imigenderanire n’Amerika ihabwa umwenegihugu uje muri Amerika mu rwego rwo gukora ubucuruzi buhamye burimo gutanga serivisi zinyuranye cyangwa zijyanye n’ikoranabuhanga, cyane cyane zikorwa hagati y’Amerika n’igihugu bifitanye amasezerano, cyangwa guteza imbere no kuyobora ibikorwa by’isosiyete uwo mwenegihugu yashoyemo imari cyangwa ari uburyo bwo kureba uko yashora imari ifatika. Ukeneye kureba urutonde rw’ibihugu bibarwa ko bifitanye ayo masezerano wareba https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/visa-information-resources/fees/treaty.html.

Viza yo mu cyiciro cya E1 y'abatari abimukira yemerera abenegihugu bakomoka mu gihugu gifitanye amasezerano yo gukorana ubucuruzi n'Amerika gukora ubucuruzi mpuzamahanga ku giti cyabo gusa.

Viza yo mu cyiciro cya E2 y’abatari abimukira yemerera abenegihugu bakomoka mu gihugu gifitanye amasezerano yo gukorana ubucuruzi n'Amerika gushora imari yabo mu bikorwa by’ubucuruzi by’Amerika.

Ku bindi bisobanuro wareba https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/employment/treaty-trader-investor-visa-e.html

(E3) VIZA Y’ABAKORA IMYUGA BIGIYE BATURUKA MURI OSITARALIYA

Iki cyiciro cya viza cyireba abenegihugu bakomoka muri Ositaraliya bajya muri Amerika gukora imirimo bigiye mu gihe gito. Nk’uko viza y’icyiciro cya E3 yihariye ku benegihugu bakomoka muri Ositaraliya, ukeneye andi makuru arambuye wayasanga kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/visa-information-resources/all-visa-categories.html.

(H, L, O, P, Q, R) VIZA ZO MU CYICIRO CY’UMUKOZI W’IGIHE GITO cyangwa ABIMENYEREZA AKAZI

Iyo usaba viza ashaka gukora nk’utari umwimukira muri Amerika, hakurikijwe itegeko ry’Amerika rireba abinjira mu gihugu, usaba akenera viza yihariye itangwa hagendewe ku cyiciro cy'akazi azaba akora. Ibyiciro byinshi by'abakozi b’igihe gito bisaba ko umukoresha wo mu gihe kizaza w’usaba cyangwa umuhagarariye yandika ubusabe bwa I-129 igomba kwemezwa na Serivisi y’Amerika ishinzwe abinjira no gutanga ubwenegihugu (USCIS) mbere y’uko usaba viza ayisaba. Ku bindi bisobanuro wareba http://www.uscis.gov/portal/site/uscis.

Abantu ku giti cyabo bashobora gusa gusaba viza y’abakozi k’igihe gito igihe abakoresha bo muri Amerika bamaze gutanga ubusabe bwa I-129 isaba kandi Serivisi y’Amerika ishinzwe abinjira no gutanga ubwenegihudu yabyemeje. Ishami ry’Amerika rishinzwe abinjira no gutanga ubwenegihudu (USCIS) ritanga ifishi ya I-797 igaragaza nomero y’inyemezabwishyu yo kwemeza. Iyo nomero y’inyemezabwishyu ni ngombwa kugira ngo utegure gahunda binyuze muri iyi serivisi. Kopi z’ifishi ya I-797 na/cyangwa iya I-129 ntabwo ari ngombwa.

(H1-B) Viza yo mu cyiciro cy’abantu bakora imirimo wihariye - Abasaba iyi viza bigomba ubusabe bw' ubumenyintabikorwa n’ubumenyingiro mu bwihariye bwo ku rwego rwo hejuru bashaka kurangiza amasomo yihariye mu burezi bw'amashuri makuru. Iki cyiciro kandi kibamo abanyamideri, abakora mu bikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere bihuriweho na Leta zombi cyangwa imishinga ihuriweho iyoborwa na Minisiteri y’ingabo.

Viza ya H-1B1 y’Amasezerano y’ubwisanzure mu bucuruzi (FTA) igenewe abakozi - ubu bwoko bwa viza bwashyizweho n’Amasezerano y’ubwisanzure mu bucuruzi yashyizweho umukono hagati ya Amerika na Shili na Amerika na Singapuru. Viza ya H-1B1 ihabwa abakozi mu gihe gito bagaragajwe nk’abantu bazakora akazi kihariye mu gihe gito.

Abasaba viza ya H-1B1 bagomba kugaragaza ibaruwa ibahesha akazi muri Amerika yatanzwe n’Umukoresha wo muri Amerika ndetse n’icyemezo gitanzwe na Minisiteri y’umurimo cyemeza ko yasabye akazi. Dosiye isaba akazi y’umukozi utari umwimukira si ngombwa. Ku yandi makuru yerekeye viza ya H-1B1, sura https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/employment.html.

(H2-A) Viza yo mu cyiciro cy’abakozi mu gihe cy’ihinga - Viza yo mu cyiciro cya H2-A yemerera abakoresha bo muri Amerika kuzana abakozi b’abanyamahanga gukora imirimo y’ubuhinzi kubera ko abakozi bo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika ari bake

(H2-B) Viza yo mu cyiciro cy’abakozi badahoraho cyangwa abatari abo mu gihe cy'ihinga - Viza yo mu cyiciro cya H2-B y’abakozi b’igihe gito batari abo mu mu buhinzi yemerera abakoresha bo.muri Amerika kuzana abanyamahanga gukora imirimo y’igihe gito itari iy’ubuhinzi

(H3) Viza yo mu cyiciyo cy’abahugurwa (batari abo mu buvuzi cyangwa amashuri makuru) - Iki cyiciro cya viza cyemerera abanyamahanga kuza muri Amerika guhabwa amahugurwa yo mu byiciro binyuranye birimo ubuhinzi, ubucuruzi, itumanaho, ubukungu, gahunda za leta, gutwara abantu n’ibintu, amatsinda y’abantu ndetse n’ayerekeye inganda gusa.

(L) Viza yo mu cyiciro cy'umukozi wa sosiyeti wahinduriwe imirimo - Iyi viza igenewe abasaba viza, mu myaka itatu iheruka barakoze mu mahanga umwaka wose, n'uzakorera ishami, sosiyeti nyirizina, iyo bikorana, cyangwa iyishamikiyeho by'uwo mukoresha wo muri Amerika mu byerekeye imicungire, imiyoborere, cyangwa afite ubumenyi bwihariye buhambaye. Viza yo mu cyiciro cya L ituma umukoresha wo muri Amerika yimurira umuyobozi mukuru cyangwa umuyobozi wa sosiyeti amuvana ku biro biherereye hanze y'Amerika amwimurira ku bindi biro biherereye muri Amerika. Iyi viza ituma kandi sosiyeti y’inyamahanga idafite ibiro by'iyo bikorana muri Amerika yohereza umuyobozi mukuru cyangwa umuyobozi muri Amerika hagamijwe gushinga iyo biro.

Isosiyete ihuriwe n’ibihugu byinshi ifite ibiro muri Amerika ishobora gusabira abakozi ku giti cyabo cyangwa ikabona uruhushya rumwe rwita ubusabe buvugwa mu cyiciro cya L rushobora gutuma abayobozi bayo binjirira muri Amerika rimwe. Ku yandi makuru yerekeye kwemererwa mu cyiciro cya L, sura http://www.uscis.gov/portal/site/uscis.

Iyo usaba viza yemewe mu cyiciro cya L, ubusabe bw’umuntu ku giti cye butangwa mu izina rya buri usaba viza ushaka kwinjira muri Amerika ku cyiciro cya viza ya L.

(O) Abantu bafite ubushobozi budasanzwe - Viza yo mu cyiciro cya O igenewe abantu bafite ubushobozi budasanzwe mu bumenyi, ubugeni, ubucuruzi, uburezi, cyangwa mu mikino ngororamubiri cyangwa baciye agahigo bakagera ku bikorwa by’indashyikirwa mu gukora amafilime cyangwa ibiganiro kuri televiziyo bakamenyekana ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga kuri ibyo bikorwa by’indashyikirwa.

(P) Abakinnyi b’imikino ngororamubiri, abahanzi n’abashimisha rubanda bazwi ku rwego mpuzamahanga - Ku bashaka viza ya P-3, usaba viza agomba kuza muri Amerika yaba ku giti cye cyangwa ari itsinda bagamije kwiga, gukina, gutanga ibiganiro, gutoza cyangwa batanga amasomo yihariye cyangwa ibiganiro n’imyiyerekano ijyanye n’imigenzo gakondo, ubwoko runaka, abantu, umuco, muzika, ikinamuco cyangwa nyabugeni. Byongeye kandi, usaba agomba kuza muri Amerika mu kugira uruhari mu birori byerekeye umuco cyanga ibirori bizamufasha kurushaho gusobanukirwa no kwiyungura ubwenge mu bijyanye n'ingeri z’ubugeni. Porogaramu ishobora kuba yamamaza cyangwa itamamaza.

(Q) Umushyitsi witabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku muco ku rwego mpuzamahanga - Iyi viza igamije gutanga amahugurwa ajyana n'imyitozo, akazi no gusangira amateka, umuco n'imigenzo y'igihugu usaba akomokamo. Viza y’abatari abimukira yo mu cyiciro cya Q yagenewe porogaramu y’umushyitsi wo mu rwego rw’ubutwererane mu byerekeye umuco ku rwego mpuzamahanga ku muco byateguwe na Serivisi y’Amerika ishinzwe abaturage n’abimukira (USCIS).

(R) Abihayimana - Viza y’abihayimana yo mu cyiciro cya (R) igenewe abasaba bashaka kwinjira muri Amerika kugira ngo bakore akazi kari mu nshingano z’amadini yabo by'agateganyo.

Abihayimana barimo abantu bahawe uruhushya n'urwego rutanga akazi ruzwi kugira ngo bakore imirimo y’idini n’indi mirimo akenshi ikorwa n'abanyamuryango bahawe uruhushya bagize umuryango w'abihayimana n'abakozi bakora akazi k'ubukorerabushake.

  • Usaba agomba kuba ari umunyamuryango w’umuryango y’abihayimana umuryango wegamiye ku idini udaharinira inyungu muri Amerika
  • Iyo ari ngombwa, umuryango wegamiye ku idini n’indi ayishamikiyeho, usonerwa imisoro cyangwa ugashyirwa ku miterere yo gusonerwa imisoro
  • Iyo usaba amaze imyaka ibiri uri umunyamuryango w’umuryango wegamiye ku idini , ahita akomeze gusaba icyiciro y’umukozi ukorera idini. Iyo usaba ateganya gukorera ishami ry’uwo muryango cyangwa gukora akazi kajyanye n’idini cyangwa umuhamagaro ku nta by’ukuri, umuryango udaharanira inyungu (cyangwa gusonerwa imisiro kw’umuryango ushamikiye ku muryango w'iryo dini)

(TD/TN) ABANYAMWUGA BO MU MURYANGO WA NAFTA

Amasezerano yo gukora ubucuruzi mu bwisanzure y'Amerika ya ruguru (NAFTA) ashyiraho umubano wihariye mu bijyanye n’ubucuruzi n'ubukungu hagati y’Amerika, Kanada na Megizike. Viza igenewe abanyamwuga bo mu muryango wa NAFTA (TN) ituma abaturage ba Kanada na Megizike, nk’abanyamwuga bo mu muryango wa NAFTA, bakorera muri Amerika mu bikorwa by’ubucuruzi byateguriwe mbere na mbere abanyamerika cyangwa cyangwa abakozi b'abanyamahanga. Abantu ku giti cyabo bamaze gutura burundu - ariko atari abenegihugu – baturuka muri Kanada na Megizike ntabwo bemerewe gukora nk’abanyamwuga bo mu muryango wa NAFTA. Abafite viza yo mu cyiciro cya TN batigenga bazahabwa viza yo mu cyiciro cya TD.

Abanyamwuga bo muri Kanada na Megizike bashobora gukorera muri Amerika bujuje ibi bikurikira:

  • Iyo usaba ari umwenegihugu wa Kanada cyangwa Megizike
  • Iyo umwuga akora uri ku rutonde rwa NAFTA
  • Kugira ngo ugire umwanya muri Amerika bisaba ko uba uri umunyamwuga wo mu muryango wa NAFTA
  • Iyo usaba viza w’umunyamegizike cyangwa umunyakanada agomba gukora akazi gahoraho cyangwa kadahoraho kateguwe mbere.
  • Usaba viza w’umunyamegizike cyangwa w'umunyakanada yarize amashuri ajyanye n'umwuga we

Ibindi byiciro bya viza z’abatari abimukira

(T) UWAKOREWE IBIKORWA BYO GUCURUZA ABANTU

Abafite viza yo mu cyiciro cya T ni abakorewe ibikorwa byo gucuruza abantu. Icuruzwa ry’abantu ni ubwoko bw’ubucakara bwa none abacuruza abantu bareshya abantu bakabasezeranya bababeshya kubabonera akazi no kubaho ubuzima bwiza. Akenshi abacuruza abantu babonera abakene, abadafite akazi batabasha kubone serivisi z'imibereho myiza. Imimerere ya viza y’abatari abimukira yo mu cyiciro cya T (viza T) irinda abahura n’ubucuruzi bw'abantu kandi igatuma uwakorewe ubucuruzi bw'abantu aguma muri Amerika kugira ngo afashe mu iperereza cyangwa kugenza icyaha cyo gucuruza abantu.

Abakorewe ubucuruzi bw’abantu bahabwa imimerere ya T gusa muri Amerika. Ku yandi makuru, reba http://www.uscis.gov/portal/site/uscis. Uruhare rw'ambasade na konsura by’Amerika ni kwakira abasaba gusa bo bakomoka mu muryango w’abahawe imimerere ya T muri Amerika.

(U) ABAKOREWE UBUGIZI BWA NABI

Icyiciro cya viza U kuboneka ku bantu bagaragaye ko bakorewe ubugize bwa nabi cyangwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwateguwe bafasha mu iperereza cyangwa mu bushinjacyaha. Abantu bahita bajya kwisabira kuri USCIS hanyuma ikashyira mu cyiciro gihabwa viza ya U y'abatari abimukira bayihabwa nyuma y’uko ubasabe bwabo bwemewe. Yaba abasaba viza yo mu cyiciro cya U kibanza cyangwa igikurikiraho, uwashyizwe mu icyiciro cya viza ya U ashobora gusaba viza zo mu cyiciro cya U ku mashami y’Ambasade yo mu mahanga. Viza yo mu cyiciro cya U igamije guha ubuzima gatozi abakorewe ubugizi bwa nabi no kwemererwa gukorera muri Amerika kugeza ku myaka 4.