Amakuru yihutirwa agenewe abasaba viza arebana

Nyamuneka suzuma amakuru akurikira mbere yo guteganya randevu yo gusaba viza cyangwa kwaka randevu irebana na viza.

Itangazo ry'ingenzi ryerekeye Gukurirwaho Ibazwa kuri zimwe muri Viza zitari iz'Abimukira

AMAKURU Y'INGENZI AJYANYE N'IGIHE AMAFARANGA YA VIZA YAWE ARANGIRIRA

Amakuru y’ingenzi ku buzima bwite n’umutekano wa konti yawe iri kuri uru rubuga

Kwikingiza COVID-19 no gukora urugendo rugana muri Amerika

Amafaranga ya serivisi ya viza itari iy'abimukira


U.S. Visa and Travel Updates

For the latest information from the U.S. Department of State regarding visa issues and travel to the United States, please visit: https://travel.state.gov/content/travel/en/News/visas-news.html.

More

Scroll Down

Ikaze, abasaba viza y’abimukira y’Amerika

Wageze ku rubuga rw’ishami ry’ubufasha bwo kubona viza (ya burundu) y’abimukira rw'Ambasade y’Amerika mu Rwanda.

Ivugurura: Igihe amafaranga ya viza itari iy'abimukira (amafaranga ya MRV) amara

Fagitire zose z'ubwishyu bwa MRV zatanzwe mbere y'itariki ya 1 Ukwakira 2022, zizata agaciro kuwa 30 Nzeri 2023. Igihe amafaranga yishyuwe amara afite agaciro ntikizongerwa. Abasaba bagomba kuba barateguye gahunda y'ikiganiro cyangwa baratanze ubusabe bwo kugikurirwaho mbere y'itariki 30 Nzeri 2023 kugira ngo birinde kongera kwishyura. Niba warishyuye amafaranga ya MRV ku itariki ya 1 Ukwakira 2022 cyangwa nyuma yayo, ugomba kuba wamaze gutegura gahunda mu gihe kitarenze umwaka umwe uhereye ku itariki wishyuriyeho MRV. Menya ko atari ngombwa ko ikiganiro ubwacyo kiba mu mwaka umwe, ariko gusaba gahunda yacyo bigomba gukorwa muri sisitemu, naho byashyirwa mu mezi menshi mu gihe kizaza. Ikindi, abasaba bakoresheje amafaranga ya MRV yishyuwe mbere y'itariki ya 1 Ukwakira 2022 mu gusaba gahunda baragirwa inama yo kutagerageza guhindura amatariki ya gahunda zabo ku itariki ya 1 Ukwakira 2023 cyangwa nyuma yayo. Kubikora bizatuma batakaza gahunda ya mbere na fagitire y'amafaranga ya MRV. Abasaba bazasabwa kongera kwishyura andi mafaranga no gutanga ubusabe bundi bushya.

Ibindi

Andikisha itariki n'isaha yo kujya gufata viza y’abimukira yawe itangwa n’Ambasade cyangwa usabe serivisi z'ubufasha zihabwa abatuye muri Amerika bagarutse mu gihugu.

Subiramo unagenzure gahunda yo guhabwa viza y’abimukira itangwa n’Ambasade cyangwa gusaba viza y’abatuye muri Amerika basubiye mu gihugu.

Menya ibindi ku bijyanye n’uburyo bwo gusaba viza y’abimukira.