Uko basaba viza / Incamake ku bijyanye na viza

Incamake

Muri rusange, umunyamahanga ushaka kujya muri Amerika mbere na mbere agomba kubona viza y'Amerika ishyirwa ku rwandiko rw’abajya mu mahanga rw’umugenzi. Bamwe mu bagenzi b’abanyamahanga bashobora kwemererwa kwinjira muri Amerika nta viza iyo bujuje ibisabwa na Porogaramu y’Amerika yo gusonerwa viza (VWP). Gahunda yo gusonerwa viza (VWP) ifasha abagenzi bafite urwandiko rw’abajya mu mahanga rwa elegitoronike rufite agaciro kwinjira muri Amerika nta viza kugeza ku minsi 90 baba bagiye mu kazi cyangwa kwishimisha. Ku birebana no kwemererwa viza binyuze muri porogaramu yo gusonerwa viza (VWP) byose wasura https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/tourism-visit/visa-waiver-program.html. Umuntu wese ujya muri Amerika ku mpamvu runaka itari iy’ubucuruzi cyangwa yo kwishimisha asabwa viza.


Ese nkeneye viza kugira ngo njye muri Amerika?

Abagenzi bemerewe viza na porogaramu y’Amerika yo gusonerwa viza bagomba gusaba uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika banyuze muri sisitemu elegitoronike yo guha impushya abajya mu bindi bihugu (ESTA) kuri https://esta.cbp.dhs.gov/esta. Abagenzi bimwe uruhushya rwo kujya mu bindi bihugu na Sisitemu elegitoronike yo guha impushya abajya mu bindi bihugu (ESTA) kandi bakaba bakifuza kujya muri Amerika, bakenera kuzuza dosiye isaba viza itari iy’abatari abimukira kuri uru rubuga

Abagenzi bari mu byiciro bikurikira bagomba gusaba viza mbere yo kujya muri Amerika kuko bitagishoboka ko bemererwa gukora ingendo muri ziri muri porogaramu yo gusonerwa Viza (VWP):

  • Abakomoka mu bihugu biri muri VWP bakoreye ingendo cyangwa bari muri Repubulika iharanira demokarasi ya Koreya, Irani, Iraki, Libiya, Somaliya, Sudani, Siriya cyangwa Yemeni ku itariki ya 1 Werurwe 2011 cyangwa nyuma yayo (uretse amarengayobora make ku ngendo z'ububanyi n'amahanga cyangwa za gisirikare mu kazi k'igihugu kiri muri VWP).
  • Abakomoka mu bihugu biri muri VWP bakoreye ingendo cyangwa bari muri Cuba ku itariki ya 12 Mutarama 2021 cyangwa nyuma yayo (uretse amarengayobora make ku ngendo z'ububanyi n'amahanga cyangwa za gisirikare mu kazi k'igihugu kiri muri VWP).
  • Abakomoka mu bihugu biri muri VWP bafite n'ubwenegihugu bwa Cuba, Repubulika iharanira demokarasi ya Koreya, Irani, Iraki, Sudani cyangwa Siriya.

Abagenzi benda kugenda bashobora gusaba kwihutira gahunda yo gusaba viza. Kugira ngo usabe ko gahunda yihutishwa, ubanza gusaba gahunda isanzwe ku itariki ya hafi ishoboka. Maze ukinjira kuri konti yawe, ugakanda ‘Gukomeza’, ugahitamo ‘Gusaba kwihutisha’ maze ugakurikiza amabwiriza. Umugenzi mu busabe bye agomba gushyiramo itariki n'impamvu y'urugendo ndetse na kopi y'ubutumwa bw'Ikigo gishinzwe kurinda za gasutamo n'imipaka bya Amerika yahawe mu bijyanye n'uko ESTA ye ihagaze, iyo bishoboka, n'impamvu yangiwe gusaba ESTA.

Andi makuru yerekeye amabwiriza ajyanye n’ingendo zikorwa mu rwego muri gahunda yo gusonerwa viza, nk’ibisabwa ku rwandiko rw’abajya mu mahanga rwa elegitoronike, aboneka kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/tourism-visit/visa-waiver-program.html.


Inzira wanyuramo mu gusaba viza y’Amerika

Iyo ari ngombwa gusaba viza yo kujya muri Amerika inzira unyuramo ni izi zikurikira:

  1. Vuga ubwoko bwa viza isabwa kugira ngo ujye muri Amerika. Amakuru yerekeye ibyiciro bya viza wayasanga kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/visa-information-resources/all-visa-categories.html.
  2. Uzuza ifishi yo gusaba viza iri kuri interineti yitwa DS-160. DS-160 ni ifishi yo kuri interineti ya Leta kandi yuzurizwa gusa kuri https://ceac.state.gov/CEAC. Usaba viza wese agomba kuzuza iyi fishi mbere yo gukoresha izindi serivisi zose ziri kuri uru rubuga.
  3. Subira kuri uru rubuga maze unyure mu nzira zikurikira kugira ngo usabe gahunda ku Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza:
    • Fungura konti y’ukoresha.
    • Ongeraho amakuru yerekeranye n'usaba kugira ngo wuzuze igikorwa cyo kwiyandikisha.
    • Andika umubare wo kwemeza wa DS-160 wa buri wese usaba viza.
    • Tanga aderesi cyangwa uhitemo ahantu wifuza ko hanyuzwa inyandiko za ngombwa wohererezwa na Konsira.
    • Ishyura amafaranga asabwa kuri viza ku muntu utari umwimukira (MRV) ukoresheje bumwe mu buryo bwo kwishyura buboneka mu gihugu utuyemo. Fungura Amafaranga Yishyurwa kuri Viza ku birebana n'uburyo buboneka bwo kwishyura.
    • Gusaba gahunda yo kujya ku ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza
  4. Itabire gahunda yo kubonana n’abakozi b’Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza.
  5. Nyuma yo gukora ikiganiro, kurikiza amabwiriza yihariye yatanzwe n’Ishami rishinzwe viza ry’Ambasade cyangwa usure uru rubuga kugira ngo urebe aho viza yawe igeze n’amakuru yo koherereza.

Kongeresha Viza nta bazwa ribaye

Hari ibiro bya Konsila bimwe bifite uburyo bwo kongerera agaciro viza aho abazisaba bujuje ibisabwa bashobora kudasabwa kubazwa imbonankubone. Kwemererwa ibi bigenwa hashingiwe ku bisubizo watanze ku bibazo wabajijwe mu gihe cyo gutegura randevu y'ibazwa. Icyakora, ibiro bya konsila bifite uburenganzira bwo gusaba ko usaba viza wese abazwa.

Abasaba viza bemerewe "Gukurirwaho ibazawa rigamije guhabwa viza" bazahabwa amabwiriza yerekeye uko bazana cyangwa basiga ibyangombwa byabo ku biro bya konsila zatoranyijwe nyuma yo kurangiza inzira yo gutegura randevu binyuze kuri uru rubuga rwa interineti.

Ibisabwa byihariye bishobora gutandukana bitewe n'igihugu runaka, ariko muri rusange kugira ngo abasaba viza bemererwe gukurirwaho ibazwa rigamije guhabwa viza, bagomba kuba bujuje bimwe mu bisabwa cyangwa byose bikurikira:

  1. Kuba usaba kongeresha viza yatangiwe mu gihugu usabiramo, iyo viza ikaba igikora cyangwa yaratakaje agaciro mu mezi 12 kugeza 48 ashize
  2. Kuba uri umuturage cyangwa waremerewe gutura bihoraho mu gihugu usabiramo kuvugurura visa kandi ukaba uri muri icyo gihugu
  3. Kuba ibikumwe 10 byose byarafashe igihe visa yaherukaga yatangwaga
  4. Kuba viza yabanje itaratakaye, ataribwe cyangwa itarahagaritswe
  5. Kuba utarangiwe viza uheruka gusaba
  6. Kuba wujuje ibindi bisabwa uko bikwiriye

Sura urubuga rwa interineti rwa Ambasade cyangwa Konsila ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kugira ngo ubone amakuru yiharikye yerekeye igihugu runaka ku buryo bwo gukurirwaho ibazwa rigamije guhabwa viza kuri https://www.usembassy.gov/.


Gukurirwaho ibazwa hashingiwe ku myaka

Hari ibiro bya Konsila bimwe bifite uburyo bwo gukurirwaho ibazwa hashingiwe ku myaka ufite. Kwemererwa ibi bigenwa hashingiwe ku bisubizo watanze ku bibazo wabajijwe mu gihe cyo gutegura randevu y'ibazwa. Icyakora, ibiro bya konsila bifite uburenganzira bwo gusaba ko usaba viza wese abazwa.

Abasaba viza bemerewe "Gukurirwaho ibazawa rigamije guhabwa viza" bazahabwa amabwiriza yerekeye uko bazana cyangwa basiga ibyangombwa byabo ku biro bya konsila zatoranyijwe nyuma yo kurangiza inzira yo gutegura randevu binyuze kuri uru rubuga rwa interineti.

Ibisabwa byihariye bishobora gutandukana bitewe n'igihugu runaka, ariko muri rusange aba bakurikira bashobora kwemererwa gukurirwaho ibazwa hashingiwe ku myaka bafite:

  • Abasaba bari munsi y'imyaka 14 cyangwa bafite imyaka iri hejuru ya 79 (kuko ntabwo basabwa gutera ibikumwe).

    Icyitonderwa: Abasaba visa muri Megizike bagomba kuba bari munsi y'imyaka 7 kugira ngo babe bakwemererwa gukurirwaho ibazwa.

Sura urubuga rwa interineti rwa Ambasade cyangwa rwa Konsila bya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kugira ngo ubone amakuru yiharikye yerekeye igihugu runaka ku buryo bwo gukurirwaho ibazwa rigamije guhabwa viza kuri https://www.usembassy.gov/.


Kuvumbura ikosa kuri Viza yawe

Amakuru ari kuri viza y’Amerika agomba guhura n'amakuru y'usaba urwandiko rw’abajya mu mahanga. Usaba cyangwa ugomba kumuhagararira, iyo avumbuye ikosa (ikosa ry’imyandikire, itariki y’amavuko itari yo, itariki viza izarangirira n’ibindi.) kuri viza ye yo kujya muri Amerika ushobora kohereza imeyiri kuri CONSULARKIGALI@STATE.GOV no gusaba gukosora ikosa ryo kuri viza.


Kwimwa viza

Umukozi w’Ambasade aha usaba viza ibaruwa isobanura impamvu yimwe viza, iyo usaba viza yayimwe.

Iyo ibaruwa imuhakanira ifite ikimenyetso cya 214(b), muri rusange bisobanura ko kuri ubu usaba viza atujuje ibisabwa kugira ngo abone viza hakurikijwe amategeko agenga abinjira muri Amerika. Iyo uwasabaga viza ahisemo kongera kuyisaba, yongera gusaba bundi bushya, akishyura andi mafaranga ya viza, agasaba gahunda yo kuganira n’abakozi b’Ambasade no gutanga amakuru y’ibyahindutse nyuma yo gusaba viza bwa mbere.

Iyo ibaruwa imuhakanira kubona viza iriho ikimenyetso cya 221(g), muri rusange haba harimo ibyo usaba viza akeneye kongeramo kugira ngo dosiye ye ikomeze. Iyo baruwa kandi iba ikubiyemo amabwiriza agaragaza izindi nzira dosiye igomba gucamo. Usaba viza ntabwo azongera kwishyura andi mafaranga yo gusuzuma viza.

Rimwe na rimwe dosiye iba igomba kwigwaho n’ubuyobozi, ibi bikaba bishobora gutuma icyemezo cyo guhabwa viza gitinda. Mu gihe ari ngombwa ko ubuyobozi buyisuzuma, ntabwo ibaruwa ishyirwaho ikimenyetso cya 221(g) kandi ikaba ikubiyemo n’andi mabwiriza.

Niba ushaka amakuru yihariye ajyanye no kwimwa viza, sura ihuza rikurikira kugira ngo ubone andi mabwiriza: https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/visa-information-resources/visa-denials.html.