Ibibazo bikunze kubazwa

Ibibazo rusange

  1. Uru rubuga rugamije iki?
  2. Nibagiwe ijambo ry'ibanga ryanjye. Ni gute nashaka irindi jambo ry'ibanga?
  3. Ni gute navugurura imeyili yakoreshejwe mu kwinjira muri konti yanjye?
  4. Birashoboka ko indi sosiyete, urubuga cyangwa umuntu bashobora guhabwa gahunda yo guhabwa viza y’Amerika yihuse mu rwego rw’iyi serivisi?
  5. Birashoboka ko indi sosiyete, urubuga cyangwa umuntu bashobora gutanga y'Amerika?
  6. Ni gute namenya ko nemewe na porogaramu yo gusonerwa viza (VWP)?
  7. Mwamfasha kuzuza DS-160? Hari imyanya imwe n’imwe ngeraho nkabura icyo nakwandikamo. Sinshobora kohereza ifoto yanjye neza. Simbona imeyiri yo kwemeza. Sinshobora gucapa paji yanjye yo kwemeza.
  8. Ni iki aderesi imeyiri yanjye ikoreshwa kuri uru rubuga?
  9. Bigendekera bite Ifishi ya DS-160 yo kuri interineti yanjye iyo mpisemo Ishami rya Ambasade ya Amerika aho nzaba ndigusabira viza yanjye, ariko bikarangira nganiye n'abakozi ba Ambasade bo ku rindi Shami rya Ambasade?
  10. Mbese ni ngombwa gutanga amazina akuranga ukoresha ku mbuga nkoranyambaga mu gihe usaba viza yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika?
  11. Nabigenza nte niba serivisi ya enterinete ikorana n'uru rubuga cyangwa izindi serivisi zose zishamikiyeho zihagaze? (Ingero: bidashobotse kurangiza kwishyura amafaranga yakwa kuri viza kuri banki cyangwa kuri enterinete, nomero y'ikigo cyakira abahamagara yanze gucamo, bidashobotse gukurura inyemezabuguzi y'ubutumwa bwoherejwe, n'ibindi.)
  12. Nahindura gute amakuru y’usaba viza mu gihe nanditse ikosa?
  13. Haba hari ibyemezo byafashwe n'Ibigo Bishinzwe Gutanga Serivisi byo gukingira ubuzima n'umutekano byange mu gihe cy'urugendo rwaxnge?
  1. Viza isobanura iki?
  2. Ni ubu bwoko bwa Viza buboneka?
  3. Ndashaka gusa viza ebyiri za C1/D na B1/B2. Nakora iki?
  4. Ni nde wemeza ko ngomba kubona viza?
  5. Kwiga kuri dosiye isaba viza bitwara igihe kingana iki?
  6. "Kunyura mu buyobozi" bisobanura iki?
  7. Nemerewe kumara muri Amerika igihe kingana iki?
  8. Ese nshobora gusaba ubwoko bwa viza bubiri butandukanye icyarimwe?
  9. Maze kubona viza yanjye, nshobora kwemererwa kwinjira muri Amerika?
  10. Nahinduye izina ryanjye. Ese viza ya Amerika iriho izina ryanjye rya kera iracyafite agaciro?
  11. Ese nateganyisha urugendo rwanjye mbere yo kuganira n'abakozi ba Ambasade?

Ibibazo bijyanye no kongera gusaba no kongeresha viza

  1. Ni gute nakongeresha viza yanjye?
  2. Mfite viza itari iy’abimukira iri hafi kurangiza igihe. Ese ni ngombwa ko nongera kunyura mu nzira zose zo gusaba viza?

Ibibazo bijyanye n’urwandiko rw’abajya mu mahanga

  1. Kubera iki urwandiko rw’abajya mu mahanga rwanjye rugomba kuba rufite paji iriho ubusa?
  2. Mfite ubwenegihugu bubiri. Ese nakoresha uruhe rwandiko rw’abajya mu mahanga kugira ngo njye muri Amerika?
  3. Urwandiko rw’abajya mu mahanga rwanjye rurimo viza yemewe rwaribwe. Nakora iki?
  4. Ese urwandiko rw’abajya mu mahanga rwanjye rugomba kuba rufite agaciro kugira ngo mbashe gusaba viza y'Amerika?
  5. Iyo nahinduye urwandiko rw'abajya mu mahanga rwanjye mbere y'itariki gahunda iteganyijweho. Ngomba gukora iki?
  6. Urwandiko rw’abajya mu mahanga rwanjye rwarengeje igihe ariko viza y’Amerika iracyafite agaciro. Nakora iki?

Ibibazo byerekeye amafaranga ya MRV

  1. Dosiye yanjye yaranzwe. Ese nasubizwa amafaranga yo gusaba viza?
  2. Nabonye ikosa rya sisitemu mugihe natangaga amafaranga ya MRV kumurongo. Ubwishyu bwanjye bwaranyuze?
  3. Ese nshobora kugurisha cyangwa gutanga amafaranga ya MRV yanjye nkayaha undi muntu?
  4. Ese nakora iki ndamutse narishyuye umubare w’amafaranga ya MRV atari yo?
  5. Ese nakora iki ndamutse narishyuye amafaranga ya MRV nyuma y’itariki yarangiriyeho?
  6. Ese nakore iki ndamutse narishyuye amafaranga menshi ya MRV?
  7. Ni he nabona amategeko n’amabwiriza ajyanye no kwishyura amafaranga yo gusaba viza (MRV)?

Ibibazo bijyanye no gusaba viza

  1. Ndashaka gahunda ya hafi kandi nta gahunda iboneka, nkore iki?
  2. Nakora iki ndamutse nshikanywe na gahunda yo kuganira n’abakozi b’Ambasade?
  3. Ni hehe usaba ashobora kubariza ibibazo?
  4. Ni gute nakongera cyangwa nahindura abanyamuryango muri gahunda y’itsinda yateguwe?
  5. Ni nde ushobora kumperekeza igihe ngiye kugirana ikiganiro n'abakozi b'Ambasade?
  6. Ese abasaba viza bose basabwa kwibera mu kiganiro n'abakozi ba Ambasade?

Ibibazo bijyanye no gutanga ibyangombwa

  1. Ni gute nakurikirana ibyangombwa byanjye nohereje ku Ishami ry'Ambasade y’Amerika rishinzwe gutanga viza?
  2. Ni gute nasubirana urwandiko rw’abajya mu mahanga cyangwa viza yanjye nyuma yo gutangira gusaba?
  3. Ese nahindura aho nakirira ubutumwa? Ese nahindura nkasaba kwakirira ubutumwa mu rugo?
  4. Maze ibyumweru 2 ngiranye ikiganiro n’Ishami ry’Ambasade y’Amerika rishinzwe gutanga viza, ubwo ibyangombwa byanjye bizaboneka ryari?
  5. Ese nakwihutisha serivisi yo kugarura ibyangombwa byanjye?
  6. Ese nshobora kohereza ibyangombwa bisaba viza ku Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza nkoresheje imeyiri?
  7. Nahawe amabwiriza n'Ishami rya Ambasade yo gutanga ibindi byangombwa bifitanye isano no gusaba viza. Nabigenza nte?
  8. Ni gute nakurikirana aho ibyangombwa bigeze?

Ibindi bibazo mu gukorerwa visa

Ukuboneka kwa Randevu

  1. Namaze kubona randevu mu gihe kizaza, ariko nagenzura nte ko haba hari randevu mu gihe cya vuba?
  2. Ubwo nta randevu z’ibazwa mu buryo bw’ikiganiro zihari, nagerageza kwandika nsabira viza mu kindi gihugu?
  3. Ese hari umubare ntarengwa w’inshuro nshobora gusura konti yanjye kugira ngo ndebe niba hari randevu ihari?

Isubika rya Randevu

  1. Nkwiye kwitabira randevu yanjye niba narakiriye ubutumwa bumenyesha isubikwa rya randevu?
  2. Randevu yanjye yarasubitswe. Kubera iki ntakiriye imeyili ibimenyesha?
  3. Namenya nte niba randevu yanjye izasubikwa, kandi ni igihe kingana iki mbere ya randevu nzabona imeyili imenyesha ko yasubitswe?

Kongerera igihe Viza

  1. Nkeneye kongerera viza igihe, ariko simbona inyandiko z’ibisabwa mu gukurirwaho ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro ku muntu usaba kongerera viza igihe. Ni he nabona imvugo y’ibisabwa kugira ngo ntitabira ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro ry’abasaba viza?
  2. Ni ikihe gihe cyo gutegereza ko viza itangwa ku mpamvu zo kongerera viza igihe?

Randevu z’ibihe byihutirwa

  1. Natanze ubusabe bwa randevu y’ibihe byihutirwa, ariko ndacyategereje igisubizo.
  2. Ubusabe bwanjye bwa randevu y’ibihe byihutirwa yanzwe. Nshobora kohereza ubundi busabe bw’ibihe byihutirwa?
  3. Ubusabe bwanjye bwa randevu y’ibihe byihutirwa bwemejwe, ariko sinshobora kwitabira randevu ku itariki nshya.

Amafaranga ya viza

  1. Ni igihe kingana iki amafaranga yanjye ya viza afite agaciro ko kuba nafata randevu?
  2. Nishyuye amafaranga ya viza yanjye, ariko sinifuza gukomeza ubusabe bwanjye bwa viza kubera ko ubushake bwanjye bwo gufata urugendo bwahindutse, randevu yanjye yasubitswe inshuro nyinshi, cyangwa kubera gutegereza igihe kirekire cyo kubona randevu. Nshobora gusubizwa amafaranga yanjye?

Imiterere y’Ubusabe bwa Viza Bwoherejwe

  1. Nohereje ubusabe bwanjye bwo kongerera viza igihe mu byumweru byinshi/ amezi ashize kandi ndashaka kumenya imiterere y’ubusabe bwanjye.
  2. Bizafata igihe kingana iki gusuzuma ubusabe bwanjye bwa viza no guhabwa amakuru yerekeye imiterere y’ubusabe bwanjye bwa viza?

Ibindi

  1. Nakiriye imeyili imbwira ko konti yanjye yahagaritswe, nakora iki?
  2. Niba narujuje urupapuro rwanjye rwa DS-160 muri 2020, nkeneye kuzuza urundi rupapuro nsaba randevu muri 2021?

Ibibazo rusange

  1. Uru rubuga rugamije iki?

    Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y'Amerika yagiranye amasezerano na GDIT kugira ngo itange serivisi zose cyangwa zimwe na zimwe zijyanye na viza z’abatari abimukira ba Rwanda zikurikira:

    1. Amakuru yerekeye serivisi ya viza (Urubuga, IVR n’abatanga ubufasha kuri telefoni)
    2. Gukusanya amafaranga ya viza
    3. Kugena gahunda yo gusuzuma/ibiganiro by’ubusabe bwa viza
    4. Serivisi zo gutanga no kohereza ibyangombwa imbere no hanze y'igihugu

    GDIT nicyo kigo cyonyine cyemerewe gutanga izo serivisi muri iki gihugu mu izina rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze bw’Amerika. Niba ukoresha indi sosiyete kugirango utange izi serivisi isosiyete igomba gukomeza gukoresha serivisi kuri uru rubuga.

  2. Nibagiwe ijambo ry'ibanga ryanjye. Ni gute nashaka irindi jambo ry'ibanga?

    Ku rupapuro ruriho 'Injira cyangwa ufungure konti', kanda kuri 'Wibagiwe ijambo ry'ibanga?' Hanyuma wandike imeyili ijyanye na konti yawe ukoresha. Turakoherereza imeyili irimo amabwiriza yo kongera gushaka ijambo ry'ibanga.

  3. Ni gute navugurura imeyili yakoreshejwe mu kwinjira muri konti yanjye?

    Nyiri konti ni we wenyine ushobora kuvugurura imeyili. Nyiri konti agomba kubanza kuyinjiramo, noneho ku rutonde rw'ibikorwa jya kuri 'Igenamiterere rya konti' uhitemo 'Kuvugurura imeyili'. Niba ari undi muntu wafunguye iyo konti, ugomba kumuvugisha mu buryo butaziguye kugira ngo imeyili ihindurwe.

  4. Birashoboka ko indi sosiyete, urubuga cyangwa umuntu bashobora guhabwa gahunda yo guhabwa viza y’Amerika yihuse mu rwego rw’iyi serivisi?

    Oya. Amasosiyete yose n'abantu ku giti cyabo agomba gukoresha iyi serivisi mu kugena randevu yo gusaba viza. Nta muntu cyangwa isosiyete boroherezwa kurusha abandi. Ibivugwa byose n’abandi bantu ko bashobora kukorohereza kubona serivisi za viza za Minisiteri y’ububanyi n'amahanga y'Amerika ni ukubeshya.

    Bigenda bite iyo nishyuye amafaranga menshi?
    Nta muntu cyangwa isosiyete ntiboroherezwa kurusha abandi. Ibyo bivugwa byose ni ukubeshya.

  5. Birashoboka ko indi sosiyete, urubuga cyangwa umuntu bashobora gutanga y'Amerika?

    Oya. Ibyo bivugwa byose ni ukubeshya.

  6. Ni gute namenya ko nemewe na porogaramu yo gusonerwa viza (VWP)?

    Kugira ngo umenye ko wemewe na Gahunda yo gusonerwa viza (VWP), sura https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/tourism-visit/visa-waiver-program.html. Unashobora gusura urubuga rwa Sisitemu elegitoronike yo guha impushya abajya mu bindi bihugu (ESTA) kuri https://esta.cbp.dhs.gov/esta.

    Abagenzi bari mu byiciro bikurikira bagomba gusaba viza mbere yo kujya muri Amerika kuko bitagishoboka ko bemererwa gukora ingendo muri ziri muri porogaramu yo gusonerwa Viza (VWP):

    • Abakomoka mu bihugu biri muri VWP bakoreye ingendo cyangwa bari muri Repubulika iharanira demokarasi ya Koreya, Irani, Iraki, Libiya, Somaliya, Sudani, Siriya cyangwa Yemeni ku itariki ya 1 Werurwe 2011 cyangwa nyuma yayo (uretse amarengayobora make ku ngendo z'ububanyi n'amahanga cyangwa za gisirikare mu kazi k'igihugu kiri muri VWP).
    • Abakomoka mu bihugu biri muri VWP bakoreye ingendo cyangwa bari muri Cuba ku itariki ya 12 Mutarama 2021 cyangwa nyuma yayo (uretse amarengayobora make ku ngendo z'ububanyi n'amahanga cyangwa za gisirikare mu kazi k'igihugu kiri muri VWP).
    • Abakomoka mu bihugu biri muri VWP bafite n'ubwenegihugu bwa Cuba, Repubulika iharanira demokarasi ya Koreya, Irani, Iraki, Sudani cyangwa Siriya.

    Abagenzi benda kugenda bashobora gusaba kwihutira gahunda yo gusaba viza. Kugira ngo usabe ko gahunda yihutishwa, ubanza gusaba gahunda isanzwe ku itariki ya hafi ishoboka. Maze ukinjira kuri konti yawe, ugakanda ‘Gukomeza’, ugahitamo ‘Gusaba kwihutisha’ maze ugakurikiza amabwiriza. Umugenzi mu busabe bye agomba gushyiramo itariki n'impamvu y'urugendo ndetse na kopi y'ubutumwa bw'Ikigo gishinzwe kurinda za gasutamo n'imipaka bya Amerika yahawe mu bijyanye n'uko ESTA ye ihagaze, iyo bishoboka, n'impamvu yangiwe gusaba ESTA.

    Andi makuru yerekeye amabwiriza ajyanye n’ingendo zikorwa mu rwego muri gahunda yo gusonerwa viza, nk’ibisabwa ku rwandiko rw’abajya mu mahanga rwa elegitoronike, aboneka kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/tourism-visit/visa-waiver-program.html.

  7. Mwamfasha kuzuza DS-160? Hari imyanya imwe n’imwe ngeraho nkabura icyo nakwandikamo. Sinshobora kohereza ifoto yanjye neza. Simbona imeyiri yo kwemeza. Sinshobora gucapa paji yanjye yo kwemeza.

    Iyi ni serivisi y’amakuru yerekeye viza na gahunda gusa. Inama iyo ari yo yose cyangwa amakuru cyangwa ubufashwa wakenera ku bijyanye n'ifishi ya DS-160 ushobora kubisanga ku rubuga rwa Minisiteri y'ububanyi n’amahanga y'Amerika. Ushobora kubona ibibazo bikunze kubazwa ku ifishi yo gusaba ya DS-160 kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/visa-information-resources/forms/ds-160-online-nonimmigrant-visa-application/ds-160-faqs.html.

  8. Ni iki aderesi imeyiri yanjye ikoreshwa kuri uru rubuga?

    Ukoresha uru rubuga yakira imeyiri zimenyesha iyo afunguje konti, yishyuye amafaranga ya dosiye isaba viza, asabye gahunda yo kuganira n’abakozi b’Ambasade n’ibindi. Menya ko aya mamenyesha ari ingezi kandi unagenzure amagenamiterere ya imeyiri yawe. Niba utakiriye imeyiri, genzura mu bubiko bwawe bwa SIPAMU n’ubw’ubutumwa butifuza.

  9. Bigendekera bite Ifishi ya DS-160 yo kuri interineti yanjye iyo mpisemo Ishami rya Ambasade ya Amerika aho nzaba ndigusabira viza yanjye, ariko bikarangira nganiye n'abakozi ba Ambasade bo ku rindi Shami rya Ambasade?

    Ku yandi makuru yerekeye iki kibazo kihariye, sura Ibibazo bikunzwe kubaza bijyanye na DS-160 kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/visa-information-resources/forms/ds-160-online-nonimmigrant-visa-application/ds-160-faqs.html.

  10. Mbese ni ngombwa gutanga amazina akuranga ukoresha ku mbuga nkoranyambaga mu gihe usaba viza yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika?

    Ku itariki ya 31 Gicurasi 2019, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuguruye amafishi akoreshwa mu gusaba viza ihabwa abimukira n’itari iy’abimukira kugira ngo isabe amakuru y’inyongera, harimo amazina aranga umuntu ku mbuga nkoranyambaga, ku bantu benshi basaba viza yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bo ku isi yose. Niba ukeneye amakuru arambuye, nyamuneka soma ibisubizo byatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri paji y’Ibibazo Bikunzwe Kubazwa.

  11. Nabigenza nte niba serivisi ya enterinete ikorana n'uru rubuga cyangwa izindi serivisi zose zishamikiyeho zihagaze? (Ingero: bidashobotse kurangiza kwishyura amafaranga yakwa kuri viza kuri banki cyangwa kuri enterinete, nomero y'ikigo cyakira abahamagara yanze gucamo, bidashobotse gukurura inyemezabuguzi y'ubutumwa bwoherejwe, n'ibindi.)

    Niba udashoboye kurangiza kimwe mu bikorwa bisabwa byavuzwe kuri uru rubuga kubera ko umuriro wagiye, enterinete cyangwa telefoni bidacamo, cyangwa kubera izindi mpamvu zavutse muri kominote, nyamuneka wongere ugerageze icyatumye bihagarara gikemutse. Niba ukomeje kunanirwa kurangiza igikorwa gisabwa, nyamuneka Tubaze ukoresheje ihuza rya https://ais.usvisa-info.com/rw-rw/niv/information/contact_us. Mu butumwa utwoherereza, nyamuneka sobanura ihagaragara ry'umurongo wahuye naryo, serivisi yahagaze iyo ari yo, maze usabe bakuyobore ikindi wakora.

    Niba wari mu gikorwa cyo kwishyura amafaranga yakwa kuri viza kuri enterinete (ingero: urimo ukoresha ikarita ya banki yifashishwa mu kwishyura, ikarita yakirirwaho amafaranga, cyangwa uburyo bwa elegitoronike bwo kohereza amafaranga) kandi ukaba ujijinganya niba igikorwa cyo kwishyura cyarangiye mbere y'uko umurongo uhagarara, NTUgerageza kongera kuriha. Nyamunek Tubaze ukoresheje ihuza rya https://ais.usvisa-info.com/rw-rw/niv/information/contact_us. Mu butumwa utwoherereza, nyamuneka sobanura ihagaragara ry'umurongo wahuye naryo, serivisi yahagaze iyo ari yo, maze ubaze niba ubwishyu bwabagezeho. Nyamuneka umenye ko amafaranga arihwa kuri viza adasubizwa.

  12. Nahindura gute amakuru y’usaba viza mu gihe nanditse ikosa?

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igena aho amakuru ushobora guhindura agarukira mu gihe wamaze gufungura konti muri sisitemu:

    • Ushobora kuvugurura aderesi imeri yawe na nomero yawe ya telefoni igihe icyo ari cyo cyose.
    • Ushobora guhindura nomero ya pasiporo yawe cyangwa nomero ya DS-160 inshuro (1) gusa nyuma yo kwishyura.
    • NTABWO ushobora guhindura izina ryawe witwa, izina ry’umuryango, igihugu cyatanze urwandiko rw’abajya mu mahanga, igihugu cy’amavuko, itariki y’amavuko, cyangwa igitsina byanditse ku mwirondoro wawe w’umuntu usaba viza mu gihe wamaze kwishyura amafaranga asabwa kuri viza.
    • Kugira ngo ubashe guhindura amakuru, mu gihe warangije gushyiraho randevu, ugomba gusesa randevu yawe kugira ngo ubashe guhindura amakuru yawe. Niba nta randevu iteguye yamaze gushyirwaho, ugomba kwinjira muri konti yawe, ugakanda ku gashushondanga k’inshyigurane kamanura urutonde mu nguni y’iburyo y’izina ry’usaba maze uhitemo "Guhindura".
  13. Haba hari ibyemezo byafashwe n'Ibigo Bishinzwe Gutanga Serivisi byo gukingira ubuzima n'umutekano byange mu gihe cy'urugendo rwaxnge?

    Ibyemezo birebana n'umutekano mu Bigo Bishinzwe Gutanga Serivisi bifasha abasaba viza yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika byahinduye imikorere kubera icyorezo cya COVID-19. Ibigo Bishinzwe Gutanga Serivisi bikurikiza amategeko, amabwiriza, n'inama zo kurinda abaturage bitangwa ku rwego rw'ibanze no ku rwego rwa Leta arebana n'ibikoresho bikingira abakozi, gukaraba intoki, no gutera imiti yica mikorobe mu mazu bakoreramo, n'ibindi. Abasaba viza bagomba gusoma amabwiriza atangwa ku rwego rw'ibanze maze bakayubahiriza mu gukora gahunda yabo yo kujya mu Kigo Gishinzwe Gutanga Serivisi.

    Iyo winjiye mu Kigo Gishinzwe Gutanga Serivisi, uba wemeye ibi bikurikira:

    1. Nta bimenyetso bisa n'iby'umuntu urwaye giripe ufite.
    2. Nta muriro ufite. Turakugira inama yo gupima umuriro uhinda mbere yo kuza mu Kigo Gishinzwe Gutanga Serivisi.
    3. Mu minsi 14 ishize ntiwigeze uhura bya hafi n'umuntu uwo ari we wese, mu byo uzi neza, urimo usuzumwa, cyangwa wapimwe bakamusangana, COVID-19.
    4. Uzambara agapfukamunwa igihe cyose uri ku Kigo Gishinzwe Gutanga Serivisi. Uzakuramo agapfukamunwa gusa mu gihe utegetswe kugakuramo bagiye kugufata ibipimo by'ikoranabuhanga byifashishwa mu kukumenya (aho bikoreshwa).
    5. Ugomba gusiga intera isabwa hagati yawe n'abandi baje gusaba viza kandi ukubahiriza ahashyizwe ibimenyetso byerekana intera, ibimenyetso bshiushanyije hasi ku isima, n'amabwiriza akumira imyanya iticarwamo.
    6. Uzakoresha ibikoresho bihari byo gukaraba intoki /imiti yica mikorobe aho bakorera.
    7. Uzakurikiza amabwiriza atangwa n'abakozi bo mu Kigo Gishinzwe Gutanga Serivisi uko bazagenda bakuyobora aho ujya mu nyubako bakoreramo.

Ibibazo bijyanye no kongera gusaba no kongeresha viza

  1. Ni gute nakongeresha viza yanjye?

    Niba wifuza kongera igihe gito uzamara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugomba kubisaba Serivisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe abaturage n'abimukira (USCIS) mbere y'uko igihe wemerewe kirangira. Iyo ugumye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe kirenze icyo wemerewe, ushobora kubuzwa kuzongera kugaruka cyangwa ukirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku gahato (ku ngufu). Genzura igihe uzahamara cyanditse muri kashe iteye mu rwandiko rw'abajya mu mahanga n'abakozi bashinzwe gasutamo n'imipaka kugira ngo umenye igihe itariki wemerewe izarangirira. Kugira ngo umenye ibindi byerekeye uburyo bwo kongeresha viza yawe, sura urubuga rwa USCIS kuri https://www.uscis.gov/visit-united-states/extend-your-stay.

  2. Mfite viza itari iy’abimukira iri hafi kurangiza igihe. Ese ni ngombwa ko nongera kunyura mu nzira zose zo gusaba viza?

    Yego, ugomba kunyura mu gikorwa cyose cyo gusaba viza buri nshuro usabye viza, nubwo viza yawe yaba igifite agaciro. Abari, abongeresha viza yo muri Amerika, cyangwa bujuje ibisabwa runaka bitari ibijyanye n'imyaka, bashobora kwemererwa gusonerwa kuganira n'abakozi ba Ambasade. Kwemererwa bigenwa hashingiwe ku bisubizo byatanzwe ku bibazo mu gihe cyo guteganya gahunda y'igikorwa cyo gusaba viza. Ariko, abakozi ba ambasade bihariye uburenganzira bwo gusaba ko baganira na buri wese usaba viza.

Ibibazo bijyanye n’urwandiko rw’abajya mu mahanga

  1. Kubera iki urwandiko rw’abajya mu mahanga rwanjye rugomba kuba rufite paji iriho ubusa?

    Amabwiriza z’abatari abenegihugu zisaba ko paji zose z’urwandiko rw’abajya mu mahanga zicapwa. Reba neza ko urwandiko rw’abajya mu mahanga rurimo byibuze paji 1-2 zidateyeho viza/kashe kugira ngo hashyirwemo viza na kashe bijyanye.

  2. Mfite ubwenegihugu bubiri. Ese nakoresha uruhe rwandiko rw’abajya mu mahanga kugira ngo njye muri Amerika?

    Niba ufite ubwenegihugu bubiri ukaba utari umuturage w"Amerika ugomba guhitamo ubwenegihugu ushaka kugenderaho kugira ngo winjire muri Amerika. Ugombwa kwinjira no gusohoka muri Amerika ukoresheje urwandiko rw’abajya mu mahanga rumwe.

  3. Urwandiko rw’abajya mu mahanga rwanjye rurimo viza yemewe rwaribwe. Nakora iki?

    Iyo urwandiko rw’abajya mu mahanga rufite Ifishi ya I-94 bibuze cyangwa byibwe, ugomba kwihutira gushaka ibindi. Hari inzira runaka usabwa kunyuramo. Kugira ubone ibindi bisobanuro, reba urwandiko rw’abajya mu mahanga, viza n’ifishi ya I-94 byabuze cyangwa byibwe kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/visa-information-resources/lost-stolen-visas.html.

  4. Ese urwandiko rw’abajya mu mahanga rwanjye rugomba kuba rufite agaciro kugira ngo mbashe gusaba viza y'Amerika?

    Urwandiko rw'abajya mu mahanga rugomba kuba rufite agaciro mu gihe kirengeje byibuze amezi 6 nyuma y'igihe usaba viza azamara muri Amerika keretse iyo hari amasezerano yihariye n'igihugu abigena ukundi. Sura https://www.cbp.gov/document/bulletins/six-month-club-update for exemptions. Unashobora gusura https://travel.state.gov/content/visas/en.html ku yandi makuru.

  5. Iyo nahinduye urwandiko rw'abajya mu mahanga rwanjye mbere y'itariki gahunda iteganyijweho. Ngomba gukora iki?

    Usaba viza agomba kubahiriza gahunda yatanzwe kandi akerekana urwandiko rw’abajya mu mahanga rushya. Iyo usaba viza atabasha kubona urwandiko rw’abajya mu mahanga rushya mbere yo y’itariki yahereweho gahunda, usaba viza agomba guhagarika cyangwa akimurira gahunda ku wundi munsi. Usaba viza ntashobora gusaba viza adafite urwandiko rw’abajya mu mahanga rufite agaciro. Tanga kopi y'icyemezo cya polisi cyerekana ko wataye urwandiko rw'abajya mu mahanga niba bararwibye.

  6. Urwandiko rw’abajya mu mahanga rwanjye rwarengeje igihe ariko viza y’Amerika iracyafite agaciro. Nakora iki?

    Viza iba ifite agaciro kugeza itariki izarangiriraho, keretse ihagaritswe cyangwa igateshwa agaciro. Niba viza yawe igifite agaciro ushobora kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite inzandiko z'abajya mu mahanga ebyiri zawe, viza ipfa kuba igifite agaciro, itarangiritse, kandi akaba ari ubwoko bwa viza bwemewe busabwa n'impamvu y'ibanze y'urugendo. Inzandiko z'abajya mu mahanga zombi (igifite agaciro n'iyataye agaciro na viza) zigomba kuba ari izo mu gihugu kimwe kandi ari n'ubwoko bumwe. Icyitonderwa: Viza ifite agaciro ntiguha uburenganzira bwo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyemezo ndakuka cyo kwinjira gifatwa gusa mu bushishozi bw'umukozi wa CBP amaze gusuzuma ibyangombwa.

Ibibazo byerekeye amafaranga ya MRV

  1. Dosiye yanjye yaranzwe. Ese nasubizwa amafaranga yo gusaba viza?

    Oya. Amafaranga watanze ni amafaranga yo kwiga kuri dosiye isaba viza. Buri muntu wese usabye viza y’Amerika aho yaba ari hose ku isi agomba kwishyura aya mafaranga, akaba akubiyemo amafaranga yose atangwa kugira ngo dosiye yawe yigweho.

  2. Nabonye ikosa rya sisitemu mugihe natangaga amafaranga ya MRV kumurongo. Ubwishyu bwanjye bwaranyuze?

    Amafaranga yishyuwe ya MRV ntabwo asubizwa. Niba utazi neza uko wishyuye ku murongo cyangwa wakiriye ubutumwa bw’igihe/kubungabunga nyuma yo gukanda "Tanga" mu gihe wishyuye ku murongo, NTUGERAGEZE kongera kwishyura, kuko ibyo bishobora kuvamo ubwishyu bubiri. Nyamuneka saba itsinda ryadufasha kuri fae_contactus+rw+mrv+rw@visaops.net kugira ngo wemeze uko wishyuye. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntabwo itanga amafaranga yo gusaba viza.

  3. Ese nshobora kugurisha cyangwa gutanga amafaranga ya MRV yanjye nkayaha undi muntu?

    Amafaranga ya MRV yishyuwe ntasubizwa kandi ntabwo yohererezanywa. Ntushobora kugurisha cyangwa ngo guciririkanywa igiciro cy’amafaranga ya MRV n’undi muntu.

  4. Ese nakore iki ndamutse narishyuye amafaranga menshi ya MRV?

    Niba ufite ibibazo cyangwa impungenge zijyanye no kwishyurwa, koresha ikiranga cya "Tumenyeshe" cy’uru rubuga.

  5. Ni he nabona amategeko n’amabwiriza ajyanye no kwishyura amafaranga yo gusaba viza (MRV)?

    Amakuru yose ajyanye n’amafaranga yo gusaba viza (MRV) ashobora kuboneka kuri here.

Ibibazo bijyanye no gusaba viza

  1. Ndashaka gahunda ya hafi kandi nta gahunda iboneka, nkore iki?

    Ushobora gusaba ko gahunda yihutishwa. Kugira ngo usabe ko gahunda yihutishwa, ubanza gusaba gahunda isanzwe ku itariki ya hafi ishoboka. Maze ukinjira kuri konti yawe, ugakanda “Gukomeza”, ugahitamo “Gusaba kwihutisha” maze ugakurikiza amabwiriza. Kwihutisha gahunda byemererwa gusa mu bushishozi bw'Ishami rya Ambasade. Impamvu zishobora kwibandwaho mu kwihutisha gahunda zikubiyemo:

    1. Urupfu rutunguranye rw'umuvandimwe, indwara ikomeye cyangwa impanuka ikomeye yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
    2. Kuvura byihutirwa usaba viza cyangwa umwana we utarageza imyaka y'ubukure.
    3. Usaba viza y'umunyeshuri cyangwa umushyitsi wo mu rwego rw'ubutwererane (F/M/J) bafite I-20 cyangwa DS-2019 bafite itariki yo gutangira iri hafi kurusha igaragara kuri gahunda yo gusaba viza.
    4. Impamvu itunguranye ituma ujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z'ibikorwa by'ubucuruzi bitunguranye bizaba mu minsi 10 nyuma y'itariki ya mbere ya gahunda yo gusaba viza.
    5. Isura ritunguranye kandi ry'ingirakamaro mu rwego rw'umuco, politiki, ubunyamakuru, imikino cyangwa ubukungu rizaba mu minsi 10 nyuma y'itariki ya mbere ya gahunda yo gusaba viza.
    6. Usaba viza y’ubukerarugendo/gusura mu rwego rw’ubucuruzi (B1/B2) wimwe uruhushya na sisitemu ya elegitoroniki itanga impushya z’ingendo (ESTA).

    Impamvu zishingirwaho mu kwihutisha randevu zishobora gutandukana. Nusaba kwihutishirizwa randevu, uzabona urutonde rw'impamvu zemewe mu gihugu usabiramo viza.

  2. Nakora iki ndamutse nshikanywe na gahunda yo kuganira n’abakozi b’Ambasade?

    Iyo wacikanywe na gahunda yo kuganira n'abakozi ba Ambasade, ugomba kwinjira kuri konti yawe, ugakanda ku ihuza rya “Gukomeza”, ugahitamo "Nacikanywe na gahunda" maze ugakurikiza amabwiriza. Menya ko abasaba viza bagomba gutegereza amasaha 24 mbere yo kubasha gusaba kwemererwa kongera gusaba indi gahunda ku bacikanywe na gahunda.

  3. Ni hehe usaba ashobora kubariza ibibazo?

    Hitamo ihuza rya "Tumenyeshe" ahagana hasi ku rubuga hanyuma ukurikize amabwiriza.

  4. Ni gute nakongera cyangwa nahindura abanyamuryango muri gahunda y’itsinda yateguwe?

    Niba ushaka kongera cyangwa guhindura abanyamuryango b'itsinda nyuma y'uko umaze kugena gahunda, ugomba kureka kubonana n'abanyamuryango b’itsinda, kongera cyangwa guhindura abanyamuryango b’itsinda ukabona kongera kugena gahunda yo kubonana n'abagize itsinda.

    Ugomba kumenya ko nta cyizere cy’uko bizashoboka ko wongera guhabwa gahunda y’itariki n’igihe nk’ibyo wari wahawe mbere kuko biterwa na gahunda zihari.

  5. Ni nde ushobora kumperekeza igihe ngiye kugirana ikiganiro n'abakozi b'Ambasade?

    Muri rusange, abasaba viza basabye gahunda bemerewe kwinjira mu Ishami rya Ambasade. Ababyeyi cyangwa abarera abana byemewe n'amategeko bemerewe guherekeza abana batarageza imyaka y'ubukure. Ku mabwiriza yihariye ajyanye n'abasemuzi cyangwa abarera abana cyangwa kubimenyesha Ishami rya Ambasade ku yandi makuru, sura urubuga rw'Ishami rya Ambasade.

  6. Ese abasaba viza bose basabwa kwibera mu kiganiro n'abakozi ba Ambasade?

    Abari kongeza viza yo muri Amerika, cyangwa bujuje ibisabwa runaka bitari ibijyanye n'imyaka, bashobora kwemererwa gusonerwa kuganira n'abakozi ba Ambasade. Kwemererwa bigenwa hashingiwe ku bisubizo byatanzwe ku bibazo mu gihe cy'igikorwa cyo gusaba gahunda. Ariko, abakozi ba ambasade bihariye uburenganzira bwo gusaba ko baganira na buri wese usaba viza.

Ibibazo bijyanye no gutanga ibyangombwa

  1. Ni gute nakurikirana ibyangombwa byanjye nohereje ku Ishami ry'Ambasade y’Amerika rishinzwe gutanga viza?

    Ushinzwe dosiye atanga nomero y’iyohereza kumwe n’ibyangombwa. Nutanga ibyangombwa byawe kugira ngo byoherezwe, saba iyo nomero umukozi wa serivisi ishinzwe dosiye. Ushobora gukurikirana aho dosiye yawe unyuze ku rubuga rw’ushinzwe dosiye.

  2. Ni gute nasubirana urwandiko rw’abajya mu mahanga cyangwa viza yanjye nyuma yo gutangira gusaba?

    Igihe cyo gusaba viza no gucapa viza yemewe n’Amerika kigenda gihinduka bitewe n’usaba viza. Nyuma yo kuganira n’abakozi b’Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza, ushobora gukurikirana aho dosiye yawe igeze kuri https://ceac.state.gov/CEAC.

    Gukurikirana ibyangombwa byawe bikohererejwe bitangira iyo Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza rimaze gushyikiriza ibyangombwa ushinzwe dosiye. Uhita ubona imeyiri ikumenyesha iyo ibyangombwa byawe bimaze guhabwa nomero y’iyohereza.

    Ushobora gukurikirana aho dosiye yawe igeze winjiye kuri uru rubuga maze ugakanda ku ihuza rya nomero y’iyohereza y’ushinzwe dosiye rikuyobora ku rubuga rw’ushinzwe dosiye kugira ngo uboneka makuru y’ikurikirana agezweho.

  3. Ese nahindura aho nakirira ubutumwa? Ese nahindura nkasaba kwakirira ubutumwa mu rugo?

    Yego, itariki ntarengwa yo guhindura aho ibyangombwa byawe bizoherezwa ni amasaha 24 mbere ya gahunda yawe. Nyuma y'igihe cyateganyijwe, uburyo bwo guhindura aho dosiye yoherezwa ntibuzaba bugishoboka kuri konti yawe kandi guhindura dosiye ntibizaba bikemewe.

  4. Maze ibyumweru 2 ngiranye ikiganiro n’Ishami ry’Ambasade y’Amerika rishinzwe gutanga viza, ubwo ibyangombwa byanjye bizaboneka ryari?

    Igihe kwiga kuri dosiye isaba viza bimara ni ibanga ry'ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza. Sura https://ceac.state.gov/CEAC kugira ngo urebe aho dosiye yawe igeze. Niba urengeje iminsi 5 y’imibyizi utarabona utarabona nomero y’iyohereza ry’ubutumwa kandi viza yawe yarakozwe, kurikiza amabwiriza ari kuri paji ya Tumenyeshe.

  5. Ese nakwihutisha serivisi yo kugarura ibyangombwa byanjye?

    Oya. Iyo Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza rihaye ushinzwe dosiye ibyangombwa, kubyohereza bishobora gutwara umunsi 1 kugera kuri 3 y’imibyizi kugira ngo bikugereho.

  6. Ese nshobora kohereza ibyangombwa bisaba viza ku Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza nkoresheje imeyiri?

    Ushobora gusa gutanga ibyangombwa byo gusaba viza ku Ishami rya Ambasade iyo wahawe amabwiriza yo kubikora ku mpera y'igikorwa cyo gusaba gahunda. Ku yandi makuru yerekeye uwemerewe gutanga ibyangombwa byo gusaba viza binyuze mu butumwa, reba https://ais.usvisa-info.com/rw-rw/niv/information/courier#courier_send.

  7. Nahawe amabwiriza n'Ishami rya Ambasade yo gutanga ibindi byangombwa bifitanye isano no gusaba viza. Nabigenza nte?

    Ushobora kohereza gusa ibindi byangombwa ku Ishami rya Ambasade niba warahawe ibaruwa cyangwa imeyiri ikubiyemo amabwiriza yihariye harimo urutonde rw'ibyangombwa ugomba kohereza. Kugira ngo wohereze ibyangombwa ku Ishami rya Ambasade nta mafaranga wishyuye, ukurikiza amabwiriza wahawe yo gucapa icyemezo kiguhesha uburenganzira bwo kohereza dosiye kuri Ambasade ku buntu kivuye kuri uru rubuga. Nuhura n'ikibazo cyo gucapa icyemezo kiguhesha uburenganzira bwo kohereza dosiye kuri Ambasade ku buntu, ukurikize amabwiriza y'ibibazo byo kohereza ibyangombwa kuri paji ya "Tumenyeshe" kuri uru rubuga. Ku rutonde rw'ahantu hemewe ibyangombwa bishyirwa sura: https://ais.usvisa-info.com/rw-rw/niv/information/courier#courier_send.

  8. Ni gute nakurikirana aho ibyangombwa bigeze?

    Injira kuri konti yawe maze ukande ku ihuza rya nomero yo kohereza dosiye munsi y'aho bigeze. Paji irafunguka igaragaze aho dosiye igeze. Iyo nda nomero yo kohereza dosiye igaragara aho bigeze, urwandiko rw'abajya mu mahanga rwawe ntiruba rwaratanzwe n'ushinzwe dosiye kandi runashobora kuba rutaratangwa. Nyuma yo kuganira n'abakozi b'Ishami rya Ambasade, ushobora gukurikirana aho icyemezo ku gusaba viza cyawe kigeze kuri https://ceac.state.gov/CEAC cyangwa, iyo bishoboka, ukurikiza amabwiriza asanzwe waherewe mu kiganiro n'abakozi ba Ambasade. Iyo hari izindi mpungenge cyangwa ibibazo mu kukugarurira ibyangombwa byawe cyangwa iyo bimaze iminsi 5 uhereye igihe viza yawe yatangiwe kandi nomero yo kohereza dosiye ikaba itaboneka, ukurikiza amabwiriza y'ibibazo byo kohereza ibyangombwa kuri paji ya "Tumenyeshe" kuri uru rubuga.

Ibindi bibazo mu gukorerwa visa

Ukuboneka kwa Randevu

  1. Namaze kubona randevu mu gihe kizaza, ariko nagenzura nte ko haba hari randevu mu gihe cya vuba?

    Ntushobora kubona randevu ihari keretse urimo gusaba randevu. Niba wafashe randevu ukaba ushaka kureba niba hari randevu ya vuba, ugomba kwinjira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/), kanda ibuto ya komeza, maze utoranye ihitamo rya ”Ongera ufate randevu”. Kalendari ya randevu igaragazwa ikubiyemo randevu zihari hashingiwe ku rwego rwa viza yawe n’ibindi bigenderwaho. Toranya itariki ya randevu n’igihe cy’amahitamo yawe maze ukande ibuto ya Ongera ufate randevu. Sisitemu iragusaba kwemeza impinduka maze igaragaze ipaji yavuguruwe yo Kwemeza n’Amabwiriza. Niba utoranya gukomeza randevu yawe y’ubu, kanda ibuto ya Funga

  2. Ubwo nta randevu z’ibazwa mu buryo bw’ikiganiro zihari, nagerageza kwandika nsabira viza mu kindi gihugu?

    Turatanga inama yo kwandika usabira viza mu gihugu ubereye umwenegihugu cyangwa utuyemo ku buryo buhoraho byemewe n’amategeko. Ubu, nyinshi muri Ambasade na Konsula zifite abakozi bake bakora isuzuma ry’ubusabe bwa viza; bityo, bashyira imbere ubusabe bw’abenegihugu n’abatuye ku buryo buhoraho byemewe n’amategeko.

  3. Ese hari umubare ntarengwa w’inshuro nshobora gusura konti yanjye kugira ngo ndebe niba hari randevu ihari?

    Nta nshuro ntarengwa zihari ushobora gusura konti yawe; ariko, guhora utangira paji muri sisitemu mu gihe kimwe bishobora gutuma konti yawe ihagarikwa. Ikindi kandi, kwinjira kuri uru rubuga ukoresheje mudasobwa nyinshi igihe kimwe cyangwa gukoresha uburyo bwikora cyangwa budakozwe n’umuntu, nko gukoresha robo cyangwa uburyo bwanditse, bibujijwe n’Amategeko y’Imikoreshereze y’urubuga.

Isubika rya Randevu

  1. Nkwiye kwitabira randevu yanjye niba narakiriye ubutumwa bumenyesha isubikwa rya randevu?

    Ntukwiye kwitabira randevu yawe yatanzwe na Konsula niba warakiriye ubutumwa bukumenyesha isubikwa rya randevu. Kugira ngo wongere usabe randevu, injira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/), toranya ihitamo rya ”Komeza”, maze ukurikize amabwiriza ya sisitemu munsi y’ihitamo rya ”Ongera usabe Randevu”. Niba ukeneye ubundi bufasha, jya ku gice cya Ubufasha ku mpera ya paji.

  2. Randevu yanjye yarasubitswe. Kubera iki ntakiriye imeyili ibimenyesha?

    Igihe randevu isubitswe, sisitemu ihita yohereza imeyili kuri aderesi ya imeyili watanze muri sisitemu igihe wasabaga randevu. Rimwe na rimwe, haba ubwo imeyili yatanzwe iba irimo ikosa, uwandika asaba randevu ntashobora kugera kuri aderesi ya imeyili y’ukoresha urubuga waremye konti, cyangwa ubutumwa bukumenyesha bwagiye ahagenewe imeyili zidakenewe (bitewe n’uburyo imikorere ya konti ya imeyili yubatswe). Kuri izi mpamvu, turagira inama abasaba randevu kugenzura ahagaragaza amakuru kuri randevu zabo umunsi umwe cyangwa ibiri mbere ya randevu binjira muri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/).

  3. Namenya nte niba randevu yanjye izasubikwa, kandi ni igihe kingana iki mbere ya randevu nzabona imeyili imenyesha ko yasubitswe?

    Muri rusange, Amashami ya Konsula agerageza gusubika randevu nibura mbere mu byumweru bitatu; ariko, bitewe n’ihinduka ry’ubu ry’ibidukikije, isubikwa rishobora kubaho munsi y’ibyumeru bitatu mbere ya randevu. Turagira inama abasaba randevu kugenzura ahagaragaza amakuru kuri randevu zabo umunsi umwe cyangwa ibiri mbere ya randevu binjira muri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/).

Kongerera igihe Viza

  1. Nkeneye kongerera viza igihe, ariko simbona inyandiko z’ibisabwa mu gukurirwaho ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro ku muntu usaba kongerera viza igihe. Ni he nabona imvugo y’ibisabwa kugira ngo ntitabira ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro ry’abasaba viza?

    Abasaba viza buzuza ibisabwa kugira ngo bakurirweho ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro hashingiwe ku makuru batanga igihe bakurikije intambwe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/). Niba nta mvugo igaragaza ibisabwa yagaragajwe, ushobora kuba utujuje ibisabwa kugira ngo ukurirweho ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro, cyangwa ihitamo ryo gukurirwaho ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro ubu ritagaragara mu Ishami rya Konsula aho urimo gutangira ubusabe bwawe.

  2. Ni ikihe gihe cyo gutegereza ko viza itangwa ku mpamvu zo kongerera viza igihe?

    Buri busabe bwa viza burihariye n’igihe cyo gusuzuma ubusabe kiratandukanye hashingiwe kuri buri kibazo.Ambasade na Konsula za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirakora n’ubushobozi bugabanyije kandi ubu zifite abakozi bake bo gusuzuma ubusabe bwa viza, bikaba bishobora gutinza itangwa rya viza yawe. Ushobora gukurikirana aho ubusabe bwawe bwa viza bugeze kuri https://ceac.state.gov/CEAC.

Randevu z’ibihe byihutirwa

  1. Natanze ubusabe bwa randevu y’ibihe byihutirwa, ariko ndacyategereje igisubizo.

    Amashami ya Konsula arakira ubusabe bwinshi cyane bwa randevu z’ibihe byihutirwa. Ubu busabe burasuzumwa bukemerwa hasingiwe ku iboneka ry’abakozi ba Konsula bo gusuzuma ubusabe. Niba utarakira igisubizo cy’ubusabe bwawe bw’ibihe byihutirwa, tegereza igisubizo cy’Ishami rya Konsula kuko barimo gukorana umwete akazi kenshi kajyanye n’ubusabe. Nudahabwa igisubizo, shyira kuri gahunda kuzitabira randevu yawe ya Konsula ku itariki n’igihe wari warafashe mbere.

  2. Ubusabe bwanjye bwa randevu y’ibihe byihutirwa yanzwe. Nshobora kohereza ubundi busabe bw’ibihe byihutirwa?

    Gake cyane, amwe mu Mashami ya Konsila ashobora kwemerera abasaba viza kohereza ubusabe burenze bumwe bwa randevu yihutirwa. Uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kugenzura niba wemerewe kohereza ubundi busabe bwihutirwa ni ukwinjira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/). Niba udafite uburyo bwo kohereza ubusabe bushya byihuse, ugomba kwitegura kwitabira randevu y'ibazwa wahawe na Konsila ku itariki yateganyijwe.

  3. Ubusabe bwanjye bwa randevu y’ibihe byihutirwa bwemejwe, ariko sinshobora kwitabira randevu ku itariki nshya.

    Hagendewe ku mubare munini uteganyijwe w’abasaba gahunda, Igice cy’ambasade gishinzwe visa kiri kwemeza umubare ugeze w’abihutirwa gusa basaba gahunda. Niba ubusabe bwawe bwa randevu y’ibihe byihutirwa bwemejwe kandi ukakira randevu nshya, turatanga inama ko ukora uko ushoboye ukitabira, bitwe n’uko ingano ya randevu ari nke bikabije.

    Niba udashobora kwitabira randevu yawe y’ibihe byihutirwa, ushobora gusubika randevu ugafata randevu nshya hashingiwe ku ngano ya randevu zihari.

Amafaranga ya viza

  1. Ni igihe kingana iki amafaranga yanjye ya viza afite agaciro ko kuba nafata randevu?

    Aya mafaranga ya viza ubusanzwe agira agaciro mu gihe cy’umwaka umwe uhereye igihe yaguriwe; ariko, Ishami rya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizi neza ko abasaba viza benshi bishyuye amafaranga yo gusuzuma ubusabe bwabo kandi bagitegereje kwitabira cyangwa gufata randevu ya viza. Kubera iyi mpamvu, igihe amafaranga ya viza amara afite agaciro cyarongerewe kugeza muri Nzeri 30, 2023 hagendewe ku mirongo ngenderwaho y’Ishami rya Leta.

    Kugira ngo ugenzure itariki amafaranga yawe ya viza azarangiriza igihe, injira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/), kanda ibuto ya Komeza, hitamo itoranya rya Inyemezabwishyu. Itariki yo kurangiza igihe kw’amafaranga ya viza kuri buri muntu usaba viza iri ku rutonde ku Nyemezabwishyu.

  2. Nishyuye amafaranga ya viza yanjye, ariko sinifuza gukomeza ubusabe bwanjye bwa viza kubera ko ubushake bwanjye bwo gufata urugendo bwahindutse, randevu yanjye yasubitswe inshuro nyinshi, cyangwa kubera gutegereza igihe kirekire cyo kubona randevu. Nshobora gusubizwa amafaranga yanjye?

    Amafaranga ya viza ntasubizwa kandi ntiyoherezwa. Abasaba viza bose batari abimukira bagomba kwishyura amafaranga yo gusaba viza mbere yo gufata randevu. Mbere yo kwishyura amafaranga ya viza, abasaba viza basabwa kwemera, bemeza mu gasanduku, ko basobanukiwe ko amafaranga ya viza agiye kwakwa usaba viza kandi ko ayo mafaranga adasubizwa ndetse atoherezwa (haba ku wundi muntu cyangwa gukoreshwa mu kindi gihugu).

    Aya mafaranga ya viza ubusanzwe agira agaciro mu gihe cy’umwaka umwe uhereye igihe yaguriwe; ariko, Ishami rya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizi neza ko abasaba viza benshi bishyuye amafaranga yo gusuzuma ubusabe bwabo kandi bagitegereje kwitabira cyangwa gufata randevu ya viza. Kubera iyi mpamvu, igihe amafaranga ya viza amara afite agaciro cyarongerewe kugeza muri Nzeri 30, 2023 hagendewe ku mirongo ngenderwaho y’Ishami rya Leta.

    Kugira ngo ugenzure itariki amafaranga yawe ya viza azarangiriza igihe, injira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/), kanda ibuto ya Komeza, hitamo itoranya rya Inyemezabwishyu. Itariki yo kurangiza igihe kw’amafaranga ya viza kuri buri muntu usaba viza iri ku rutonde ku Nyemezabwishyu.

Imiterere y’Ubusabe bwa Viza Bwoherejwe

  1. Nohereje ubusabe bwanjye bwo kongerera viza igihe mu byumweru byinshi/ amezi ashize kandi ndashaka kumenya imiterere y’ubusabe bwanjye.

    Ambasade na Konsula za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirakora n’ubushobozi bugabanyije kandi kuri ubu zifite abakozi bake gusa bo gukora mu bijyanye n’ubusabe bwa viza; bityo rero, igihe gisabwa cyo gusuzuma ubusabe bwa viza no gufotora viza ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemejwe bifata igihe kirekire kurenza igisanzwe (rimwe na rimwe amenzi menshi).

    Nyuma yo kohereza ibyangombwa bisaba kongerera viza yawe igihe cyangwa kwitabira randevu ya viza y’ibazwa mu buryo bw’ikiganiro, ushobora kugenzura imiterere y’ubusabe bwawe bwa viza kuri: https://ceac.state.gov/CEAC.

    Ntuhamagare cyangwa ngo wohereze imeyili utuvugisha ubaza ibijyanye n’imiterere y’ubusabe bwawe kuko badashobora kugera kuri aya makuru.

  2. Bizafata igihe kingana iki gusuzuma ubusabe bwanjye bwa viza no guhabwa amakuru yerekeye imiterere y’ubusabe bwanjye bwa viza?

    Buri busabe bwa viza burihariye n’igihe cyo gusuzuma ubusabe kiratandukanye hashingiwe kuri buri kibazo.Ambasade na Konsula za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirakora n’ubushobozi bugabanyije kandi ubu zifite abakozi bake bo gusuzuma ubusabe bwa viza, bikaba bishobora gutinza itangwa rya viza yawe. Ushobora gukurikirana aho ubusabe bwawe bwa viza bugeze kuri https://ceac.state.gov/CEAC.

Ibindi

  1. Nakiriye imeyili imbwira ko konti yanjye yahagaritswe, nakora iki?

    Injira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/) maze ukurikize amabwiriza yatanzwe arebana no kongera gutuma konti yawe ikora.

  2. Niba narujuje urupapuro rwanjye rwa DS-160 muri 2020, nkeneye kuzuza urundi rupapuro nsaba randevu muri 2021?

    Impapuro za DS-160 zoherejwe ntizirangiza igihe. Zishobora gukoreshwa mu gusaba viza mu mezi menshi nyuma, niba amakuru yinjijwe mu rupapuro agifite agaciro. Ni kimwe n’amafoto yashyizwe muri sisitemu. Amashami ya Konsula azafata umwanzuro igihe hazaba hasuzumwa ubusabe bwawe bwa viza niba ari ngombwa kongera kohereza ifoto ya vuba cyane.