Amakuru yihutirwa agenewe abasaba viza arebana

Nyamuneka suzuma amakuru akurikira mbere yo guteganya randevu yo gusaba viza cyangwa kwaka randevu irebana na viza.

Itangazo ry'ingenzi ryerekeye Gukurirwaho Ibazwa kuri zimwe muri Viza zitari iz'Abimukira

AMAKURU Y'INGENZI AJYANYE N'IGIHE AMAFARANGA YA VIZA YAWE ARANGIRIRA

Amakuru y’ingenzi ku buzima bwite n’umutekano wa konti yawe iri kuri uru rubuga

Kwikingiza COVID-19 no gukora urugendo rugana muri Amerika

Amafaranga ya serivisi ya viza itari iy'abimukira


U.S. Visa and Travel Updates

For the latest information from the U.S. Department of State regarding visa issues and travel to the United States, please visit: https://travel.state.gov/content/travel/en/News/visas-news.html.

More

Scroll Down

Tumenyeshe

Impamvu yo gusaba viza

Hitamo impamvu yo gusaba viza kwawe

Aho dosiye isaba igeze

Igihe gusuzuma dosiye isaba viza no kwandika viza ya Amerika nyuma y'uko uyemerewe kigenda gihinduka bitewe n'umuntu usaba. Nyuma y'ikiganiro cya viza kuri ambasade ya Amerika, ushobora gukurikirana dosiye yawe isaba viza kuri uru rubuga: https://ceac.state.gov/CEAC.

Amakuru rusange

Abakozi bashinzwe kwita ku bakiriya bashobora kubafasha hifashishijwe telefone, sikayipe cyangwa imeyili.

Kuri serivisi iri mu Icyongereza:

Dukora Ku wa mbere - Ku wa gatanu, 9:00 kugeza 17:00 z’isaha yo mu Rwanda.

Kuri serivisi iri mu Igifaransa:

Dukora Ku wa mbere - Ku wa gatanu, 9:00 kugeza 17:00 z’isaha yo mu Rwanda.

Mu Rwanda

+250 252 570 373

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: +1 703 988 7049

Sikayipe: kugira ngo uvugane n'umukozi ushinzwe servisi z'abakiriya ukoresheje sikayipe, shyira muri konti yawe ya sikayipe aderesi nshyashya yitwa skype-rw.

Imeyili: fae_contactus+rw+info+rw@visaops.net

Ahatangirwa serivisi z'abakiriya NTIHASHOBORA kugufasha:

  • Kumenya viza usabwa bitewe n’icyo urugendo rwawe rugamije.
  • Kuzuza cyangwa kugufasha kuzuza ifishi ya DS-160 isaba viza cyangwa ifishi ya DS-260.
  • Kumenya niba wemerewe gutembera nta viza ufite ugendeye kuri Porogaramu yo gusonerwa viza (ESTA).
  • Kuguha amakuru y’aho dosiye yo gusaba viza yawe igeze nyuma yo kuganira n'abakozi b'Ambasade. Nyuma yo kuganira n’abakozi b’Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza, ushobora gukurikirana aho dosiye yo gusaba viza yawe igeze kuri https://ceac.state.gov/CEAC.

Serivisi itanga ubufasha kuri telefoni YAGUFASHA muri ibi bikurikira:

  • Kuguha amakuru y’aho ushobora gushakira amakuru ajyanye na viza.
  • Kuguha amakuru ajyanye n’uburyo gutanga dosiye isaba viza.
  • Kuguha amakuru ajyanye no kwishyura amafaranga yo gusuzuma dosiye isaba viza.
  • Gutegura cyangwa kwimura gahunda yo kubonana n’abakozi b’Ambasade utabikoreye kuri interineti.
  • Tanga amakuru ku kuntu bihagaze ku bijyanye no kugarura inyandiko zawe umaze guhabwa nomerondanga kibazo. Turagusabye zirikana ko amakuru ku kuntu bihagaze usanga ku kigo gishinzwe gufasha abakiriya ari amwe n’ayo ubona mu gihe winjiye muri konti yawe kuri uru rubuga.
  • Kuguha amakuru y‘aho ibyangombwa byawe bigeze igihe wamaze guhabwa nomero y'ikurikirana. Menya ko amakuru y'aho ibyangombwa byawe bigeze aboneka kuri serivisi itanga ubufasha kuri telefoni ari amwe n’amakuru ushobora kubona igihe waba winjiye kuri konti yawe kuri uru rubuga.

Ibibazo bijyanye no kwishyura amafaranga yo gusuzuma dosiye isaba viza

Niba ikibazo cyawe kijyanye no kwishyura amafaranga ya dosiye isaba viza - NTIWONGERE KWISHYURA.

Ibibazo bijyanye no kwishyura amafaranga ya dosiye isaba viza bisuzumwa vuba, ariko andi mafaranga wishyuye ntasubizwa. Ku buryo bwo kwishyura bwose butari ubw'ikarita ya keredi/debi, kwishyura amafaranga ya dosiye isaba viza ntibihita bigira agaciro. Ku yandi makuru yerekeye kwishyura amafaranga ya dosiye isaba viza reba kuri Amafaranga ya viza.

Ku bijyanye n’ibibazo byose byo kwishyura amafaranga yo gusuzuma dosiye isaba viza, tumenyeshe wohereza imeyiri kuri iyi aderesi imeyiri:

fae_contactus+rw+mrv+rw@visaops.net

Icyitonderwa: Sobanura neza imiterere y'ikibazo cyawe n'ikimenyetso cyose kigaragaza ko wishyuye kugira ngo ikibazo cyawe gikemurwe mu buryo bukwiye.


Ibibazo bijyanye no kohereza ibyangombwa

Igihe cyo gusuzuma dosiye isaba viza yawe no gucapa viza yemewe n'Amerika kirahinduka kuri buri muntu usaba viza. Nyuma yo kuganira n’abakozi b’Ishami ry’Ambasade ushobora gukurikirana aho dosiye yo gusaba viza yawe igeze kuri https://ceac.state.gov/CEAC.

Ushobora gutangira gukurikirana aho dosiye yawe igeze igihe Ishami ry'Ambasade rishinzwe gutanga viza rimaze gushyikiriza ibyangombwa ushinzwe dosiye. Ku yandi makuru yerekeye ushinzwe dosiye sura Serivisi zishinzwe dosiye y’ibyangombwa bisaba viza.

Banza urebe aho ibyangombwa byawe bigeze winjira kuri uru rubuga cyangwa uhamagara serivisi y’abatanga ubufasha kuri telefoni. Nugira izindi mpungenge cyangwa ibibazo byo gusubizwa ibyangombwa byawe cyangwa hashize iminsi 5 y’imibyizi uhereye igihe waherewe viza kandi utarabona nomero y’iyohereza, watumenyesha wohereza imeyiri kuri aderesi imeyiri ikurikira:

fae_contactus+rw+courier+rw@visaops.net


Gusuzuma itsinda

Sura Gusuzuma itsinda Sosiyete, sosiyete zitwara abagenzi n’indi miryango kugira ngo wongere urebe ibisabwa ngo uhabwe uburenganzira bw' “Usuzuma itsinda”.

Niba wahawe uburenganzira bw' “Usuzuma itsinda” kandi binasaba ubufasha ku bibazo bya tekiniki by'urubuga, kwishyura amafaranga ya MRV cyangwa amakuru yo kwinjira yawe (imeyiri n'ijambobanga) ohereza imeyiri kuri: Group_Processing@visaops.net.


Ibindi bibazo

Ntitwaguha amakuru ayo ari yo yose yerekeye aho dosiye isaba viza yawe igeze (Serivisi ya NIV cyangwa ya IV) kandi ntitwagufasha ku bijyanye n’ifishi ya DS-160 cyangwa DS-260.

Ohereza imeyiri kuri fae_contactus+rw+info+rw@visaops.net, niba ukeneye ubufasha bwerekeye:

  • amakuru rusange yerekeye viza cyangwa uko bayisaba
  • ibibazo bya tekiniki by'urubuga
  • amakuru y'iyinjira yawe (imeyiri n'ijambobanga) kugira ngo wandike urubuga rwo kwishyuriraho no gusabiraho gahunda yo kubonana n'abakozi b'Ambasade

Icyitonderwa: Sobanura neza imiterere y'ikibazo uko giteye unatange ifoto kugira ngo ikibazo cyawe gikemurwe mu buryo bukwiye.

Subira kuri paji ibanza y’urubuga kugira ngo umenye amakuru yose ajyanye na viza no gusaba gahunda.