Serivisi zishinzwe dosiye y’ibyangombwa bisaba viza

Incamake

Serivisi zishinzwe dosiye zikubiye muri serivisi zunganira itangwa rya viza. Serivisi zishinzwe dosiye zikubiyemo kohereza no kwakira ibyangombwa bijya cyangwa bivuye ku ishami ry’Ambasade y’Amerika rishinzwe gutanga viza.

Imeyiri yiyohereza ihata yoherezwa iyo ushinzwe dosiye amaze gushyira nomero y’ikurikirana ku butumwa yohereje bujyanye na dosiye isaba viza. Iyo nomero y'ikurikirana ihawe ubutumwa bwoherejwe, ushobora gukurikirana aho ibyangombwa bigeze unyuze kuri uru rubuga cyangwa urubuga rw’ushinzwe dosiye.

Numara gusoma amakuru akurikira, niba hari izindi mpungenge cyangwa ibibazo mu kukugarurira ibyangombwa byawe, ukurikiza amabwiriza y'ibibazo byo kohereza ibyangombwa kuri paji ya Tumenyeshe kuri uru rubuga.


Serivisi z'iposita zigarura

Ibyangombwa bya viza by'ingenzi byose bisubizwa ba nyirabyo hakoreshejwe serivisi zatoranyijwe (ni ukuvuga kubifatira aho serivisi itangirwa cyangwa aderesi byoherezwaho).

Icyitonderwa: Buri usaba viza y'Amerika wese aba yihariye. Iyi serivisi ntishobora gutanga amakuru y’igihe bishobora gutwara Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza kugira ngo rifate icyemezo kuri dosiye. Iyo Ishami ry'Ambasade rishinzwe gutanga viza rishyikirije ibyangombwa bya viza ku ushinzwe kubitanga, bitwara iminsi 3 y'imibyizi kugira ngo ibyangombwa bibe byabonetse ubashe kuza kubifata cyangwa ubishyikirizwe.

Serivisi yo kugarura inyandiko hakoreshejwe aderesi y’aho ufatira inyandiko

Abasaba bamenyeshwa kuri imeri igihe inyandiko za visa zibonetse kugira ngo zifatirwe ahagenewe kugarura inyandiko. Abasaba bagomba guhamya umwirondoro bakoresheje bumwe mu buryo bukurikira:

  1. Abasaba bagaragaza inyandiko zabo bwite zihamya umwirondoro wabo mu buryo ubwo aribwo bwose bukurikira bw’inyandiko:
    • Indangamuntu (iriho ifoto) yatanzwe na leta cyangwa n’akarere.
    • Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga (ruriho ifoto) rwatanzwe na leta.
    • Icyemezo cy’amavuko.
  2. Ababyeyi bagaragaza inyandiko z’abana babo zihamya isano bafitanye batanga inyandiko zikurikira:
    • Kopi y’icyemezo cy’amavuko cy’umwana cyangwa iteka ryo kumurera, ririho nibura amazina yuzuye yemewe y’umubyeyi umwe.
    • Umubyeyi agomba kugaragaza umwirondoro we akoresheje kimwe mu nyandiko zatondaguwe mu kintu #1 hariho amazina ahuye n’ari ku cyemezo cy’amavuko cy’umwana cyangwa iteka ryo kumurera.
  3. Usaba ukuze ashobora kwemerera undi muntu kumuhagararira agaragaje inyandiko ze z’inzira. Umuhagarariye agomba kugaragaza izi nyandiko zikurikira:
    • Ibaruwa y’uruhushya ishyizweho umukono n’usaba ikubiyemo amazina yose yemewe n’amategeko y’umuhagarariye.
    • Fotokopi y’inyandiko ndangamuntu y’usaba yatondaguwe mu kintu #1.
    • Umuhagarariye agomba nawe kwihamya akoresheje imwe mu nyandiko yavuzwe mu kintu #1. Izina riri ku ndangamuntu rigomba guhura neza n’izina riri kw’ibaruwa y’uruhushya.

Inzandiko z’inzira ze izo arizo zose zitagaragajwe mu minsi itarenze 30 zizasubizwa mu biro bihagarariye igihugu akomokamo.


Serivisi yo kohereza dosiye

Hari uburyo bwinshi bwo gusaba viza bushobora gutuma usaba viza atanga ibyangombwa bikenerwa mu gihe cyo gutanga dosiye atarinze kwiyizira ubwe ku ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza. Amabwiriza yerekeye uko wacapa inyemezabwishyu yo kohereza ubutumwa (SAR) atangwa iyo bumwe muri ubu buryo bukoreshejwe mu gutanga gahunda binyuze kuri uru rubuga. SAR ituma usaba viza abasha kohereza ibyangombwa ku ishami ry'Ambasade y’Amerika rishinzwe gutanga viza akoresheje uburyo bwo kohereza dosiye kandi ni ubuntu.

Aderesi z’iposita

Iyo aho ibyo byangombwa bisigwa hatakunyuze, ushobora gukoresha serivisi yo kwakira no kohereza ubutumwa wihitiyemo kandi ukaba ari wowe uyiyishyurira kugira ngo wohereze ibyangombwa ku Ishami rya Ambasade.