Amatangazo

Ivugurura: Igihe amafaranga ya viza itari iy'abimukira (amafaranga ya MRV) amara

11 Ukwakira, 2023

Fagitire zose z'ubwishyu bwa MRV zatanzwe mbere y'itariki ya 1 Ukwakira 2022, zizata agaciro kuwa 30 Nzeri 2023. Igihe amafaranga yishyuwe amara afite agaciro ntikizongerwa. Abasaba bagomba kuba barateguye gahunda y'ikiganiro cyangwa baratanze ubusabe bwo kugikurirwaho mbere y'itariki 30 Nzeri 2023 kugira ngo birinde kongera kwishyura. Niba warishyuye amafaranga ya MRV ku itariki ya 1 Ukwakira 2022 cyangwa nyuma yayo, ugomba kuba wamaze gutegura gahunda mu gihe kitarenze umwaka umwe uhereye ku itariki wishyuriyeho MRV. Menya ko atari ngombwa ko ikiganiro ubwacyo kiba mu mwaka umwe, ariko gusaba gahunda yacyo bigomba gukorwa muri sisitemu, naho byashyirwa mu mezi menshi mu gihe kizaza. Ikindi, abasaba bakoresheje amafaranga ya MRV yishyuwe mbere y'itariki ya 1 Ukwakira 2022 mu gusaba gahunda baragirwa inama yo kutagerageza guhindura amatariki ya gahunda zabo ku itariki ya 1 Ukwakira 2023 cyangwa nyuma yayo. Kubikora bizatuma batakaza gahunda ya mbere na fagitire y'amafaranga ya MRV. Abasaba bazasabwa kongera kwishyura andi mafaranga no gutanga ubusabe bundi bushya.

Kwikingiza COVID-19 no gukora urugendo rugana muri Amerika

5 Nzeri, 2023

Urugendo rw'umuntu ufite visa itari iy'abimukira: Ntibikiri ngombwa ko abagenzi berekana icyemezo cy’uko bikingije inkingo zose zisabwa za COVID-19 kugira ngo binjire mu ndege bagana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ku bindi bisobanuro, sura https://wwwnc.cdc.gov/travel/page/before-travel.

Abasaba viza y'abimukira: Itegeko rigenga abimukira muri Amerika risaba abasaba viza y'abimukira guhabwa inkingo zimwe na zimwe mbere y'uko iyi viza y'abimukira itangwa. Ku bindi bisobanuro, sura https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/immigrate/vaccinations.html.

Igihe cy'agaciro k'amafaranga ya viza itari iy'abimukira (amafaranga ya MRV)

5 Nzeri, 2023

Fagitire zose z'ubwishyu bwa MRV zatanzwe mbere y'itariki ya 1 Ukwakira 2022 zongerewe igihe kugeza kuwa 30 Nzeri 2023. Igihe amafaranga yishyuwe amara afite agaciro ntikizongerwa. Abasaba bagomba gutegura gahunda yo kugirana ikiganiro cyangwa bagatanga ubusabe bwo kugikurirwaho mbere y'itariki 30 Nzeri 2023 kugira ngo birinde andi mafaranga. Niba warishyuye amafaranga ya MRV nyuma y'itariki ya 1 Ukwakira 2022, ugomba gutegura gahunda mu gihe kitarenze umwaka umwe. Menya ko atari ngombwa ko ikiganiro ubwacyo kiba mu mwaka umwe, ariko gusaba gahunda yacyo bigomba gukorwa muri sisitemu, naho byashyirwa mu mezi menshi mu gihe kizaza. Ikindi, abasaba bakoresheje amafaranga ya MRV yishyuwe mbere y'itariki ya 1 Ukwakira 2022 mu gusaba gahunda baragirwa inama yo kutagerageza guhindura amatariki ya gahunda zabo ku itariki ya 1 Ukwakira 2023 cyangwa nyuma yayo. Kubikora bizatuma batakaza gahunda ya mbere na fagitire y'amafaranga ya MRV. Abasaba bazasabwa kongera kwishyura andi mafaranga no gutanga ubusabe bundi bushya.

AMAKURU Y'INGENZI AJYANYE N'IGIHE AMAFARANGA YA VIZA YAWE ARANGIRIRA

10 Nyakanga, 2023

Amafaranga yo kwishyura viza amara iminsi 365 afite agaciro uhereye ku itariki wishyuriyeho. Iyo usaba adasabye gahunda y’ibazwa cyangwa ngo atange ubusabe bwa viza itari iy’abimukira (harimo n’iy’abitegura kurushinga), nyuma y’iminsi 365 amafaranga ata agaciro, usaba akaba atagifite uburenganzira bwo kuyakoresha asaba viza. Icyakora bitewe no gusubika imirimo muri ambasade byabayeho kubera COVID-19 mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, hamwe n’imbaraga ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rikoresha ngo imirimo ijyanye na viza yongere ikorwe vuba kandi mu mutekano ushoboka, iri shami ryongereye igihe cy’amafaranga yishyuwe kuri viza kugeza ku itariki ya 30 Nzeri 2023 ku mafaranga yose yataye agaciro hagati y’itariki 20 Gashyantare 2020 na 30 Nzeri 2022.

Reba agaciro k’amafaranga wishyuye kuri viza, usome n'amakuru y’ingenzi akurikira:

  • Kugira ngo urebe itariki amafaranga wishyuye kuri viza azarangirira, injira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/), kanda ‘Continue’ (gukomeza), uhitemo uburyo bwo kwakira amafaranga. Itariki amafaranga ya viza atera agaciro kuri buri muntu usaba iri kuri kitansi yo kwishyura.
  • Niba udakoresheje aya mafaranga mbere y’itariki yo guta agaciro, uzasabwa kongera kwishyura niba ushaka gusaba viza. Ushobora gukoresha amafaranga ya viza kugeza ku munsi arangiriraho, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro ku isaha y’Amerika y’iburasirazuba.
  • Niba waramaze gukoresha amafaranga ya viza usaba gahunda mu minsi iri imbere (nyuma y’itariki ateraho agaciro), ntuzabasha kubihagarika cyangwa kwimura gahunda nyuma y’itariki ateraho agaciro, keretse niwongera ukishyura bundi bushya. Gahunda wahawe iracyahari nubwo yashyizweho nyuma y’itariki yo guta agaciro kw’amafaranga ya viza. Urasabwa gutegura kwitabira gahunda yawe y’ibazwa rijyanye na viza.
  • Ntuzabasha guhagarika cyangwa kongera gusaba gahunda nyuma y'itariki amafaranga ya viza ateraho agaciro. Nugerageza guhagarika cyangwa kwimura gahunda, porogaramu ikorerwamo ibijyanye na gahunga izaguha ubutumwa bukuburira ko ubwishyu bwawe bwa viza bw’ibanze bwarangije igihe, kandi niba wifuza gukomeza guhagarika cyangwa kwimura gahunda, iyi porogaramu izagusaba kongera kwishyura amafaranga ya viza bundi bushya.
  • Nuramuka usibye gahunda yawe y'ibazwa, kandi amafaranga ya viza akaba yaramaze kurangiza igihe, uzasabwa kongera kwishyura niba wifuza gukomeza gusaba viza. Tegura kwitabira gahunda yawe y'ibazwa rijyanye na viza kugira ngo wirinde kongera kwishyura.
  • Niba waramaze kwitabira gahunda yawe kuri ambasade ariko bakaba barakwangiye hakurikijwe ingingo ya 221(g) y'itegeko rigenga ubwimukira n'ubwenegihugu, kandi isuzuma ry'ubusabe bwawe rikaba rigitegerejwe, itariki yo kurangiza igihe kw'amafaranga ya viza ntacyo izagukoraho kuko ubusabe buri gukorwaho. Ugomba gukurikiza amabwiriza wahawe mu gihe cy'ibazwa.

Reba amakuru ari kuri https://ais.usvisa-info.com/ kugira ngo umenye amakuru mashya ajyanye n'amafaranga yawe ya viza ndetse na gahunda.

Amafaranga ya serivisi ya viza itari iy'abimukira

17 Kamena, 2023

  • Amafaranga y’ubusabe bwa viza y’abashyitsi baje mu bucuruzi cyangwa ubukerarugendo (B1/B2s and BCCs), n’izindi viza z’igihe gito za NIV nka viza z’abanyeshuri na viza zabashyitsi baje kurahura ubwenge ni $185.
  • Amafaranga y’ubusabe ya viza zimwe zo kwinjira mu gihugu by’igihe gito zihabwa abakora ibiraka (Ibyiciro H, L, O, P, Q, na R) ni $205.
  • Amafaranga y’ubusabe ku mucuruzi cyangwa umushoramari igihugu cye cyasinyanye amasezerano y’ubucuruzi na Amerika, kandi utanga ubusabe akaba ari mu cyiciro cy’abakora akazi k’inzobere (Icyiciro E) ni $315.

Abasaba barangije kwishyura amafaranga y’ubusabe ya viza igifite agaciro kuri ubu kandi itararangiza igihe, ariko bataraza mu ibazwa rya viza cyangwa bategereje ko dosiye yabo yigwaho, nta yandi mafaranga bazacibwa.

Amakuru y’ingenzi ku buzima bwite n’umutekano wa konti yawe iri kuri uru rubuga

30 Gicurasi, 2023

Ubuzima bwite bwawe n’umutekano ni ingenzi. Turakugira inama cyane yo kudasangiza umuntu uwo ari we wese, umwirondoro wawe wo kwinjira kuri uru rubuga, igihe icyo ari cyo cyose. Itsinda ryacu ntirizigera rigusaba na rimwe umwirondoro wawe wo kwinjira yaba ari kuri telefone cyangwa kuri imeyili. Gusangiza umwirondoro wawe wo kwinjira bishobora kuvamo ikoreshwa ribi cyangwa gukoresha mu buryo budakwiye amakuru yawe bwite. Byongeye, ikoreshwa ry’ibikoresho byikoresha bots, scripts, cyangwa irebero ridakoreshwa n’abantues within this Site is prohibited. Bene ibi bikoresho bishobora guteza ibyago ubwizerwe bw’amakuru yawe bwite, bishobora gutuma habaho gutinda mu kunonosora ubusabe bwawe. Rebera ku Mabwiriza agenga ubuzima bwite n’amabwiriza ngengamikorere y’uru rubuga ubone ibindi bisobanuro. Urakoze ku bufatanye mu kubungabunga igipimo cyo hejuru cy’umutekano n’ubuzima bwite.

16 Nzeri, 2020

Amakuru yihutirwa agenewe abasaba viza arebana

Nyamuneka suzuma amakuru akurikira mbere yo guteganya randevu yo gusaba viza cyangwa kwaka randevu irebana na viza.

Itangazo ry'ingenzi ryerekeye Gukurirwaho Ibazwa kuri zimwe muri Viza zitari iz'Abimukira

AMAKURU Y'INGENZI AJYANYE N'IGIHE AMAFARANGA YA VIZA YAWE ARANGIRIRA

Amakuru y’ingenzi ku buzima bwite n’umutekano wa konti yawe iri kuri uru rubuga

Kwikingiza COVID-19 no gukora urugendo rugana muri Amerika

Amafaranga ya serivisi ya viza itari iy'abimukira


U.S. Visa and Travel Updates

For the latest information from the U.S. Department of State regarding visa issues and travel to the United States, please visit: https://travel.state.gov/content/travel/en/News/visas-news.html.