Kongera Igihe Ubwishyu bw'Amafaranga Yakwa kuri Viza Bumara Butarata Agaciro

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya U.S. izi neza ko abantu benshi basabye Viza bishyuye amafaranga yakwa kugira ngo umuntu ahabwe Viza kandi bakaba bagitegereje guteganya itariki bazazira kuri randevu yo guhabwa Viza. Turimo turakora tutikoresheje kugira ngo dusubizeho ibikorwa bisanzwe birebana na Viza vuba kandi mu mutekano ushoboka. Hagati aho, mwizere ko ibiro bihagarariye U.S. bizongerera igihe ubwishyu bumara butarata agaciro (ibizwi nk'amafaranga ya MRV) kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2021, kugira ngo abasabye Viza batabashije guteganya itariki yo kuza kuri randevu ya Viza bitewe no guhagarika ibikorwa bisanzwe bya Konsila babashe kubona uburyo bwo guteganya itariki no/cyangwa kuza kuri randevu bamaze kwishyurira. Nyamuneka komeza uge ugenzura amakuru asohoka kuri uru rubuga kugira ngo uzamenye igihe tuzaba twasubiye gukora ibikorwa bisanzwe birebana na Viza.


U.S. Visa and Travel Updates

For the latest information from the U.S. Department of State regarding visa issues and travel to the United States, please visit: https://travel.state.gov/content/travel/en/News/visas-news.html.

More

Scroll Down

Kwiyandikisha

Hitamo uburyo bukunogeye: