Immigrant Visa Overview

Ntabwo ushobora kwifasha gutangira gusaba viza kandi ubusabe bwawe bugomba kuba bwaremewe. Ku yandi makuru ajyanye no gutanga ubusabe, reba ku rubuga rwa USCIS.

Gusaba Viza y’abimukira

Gusaba Viza y’abimukira binyura mu nzira nyinshi kugira ngo urangize gusaba viza. Ibisobanuro by’uko viza isabwa wabisanga kuri https://travel.state.gov. Inzira zikurikira zitangira igihe uba umaze gushyikiriza ubusabe bwawe kuri USCIS.

Impugukirwa: Uru rubuga ndetse na serivisi zitanga ubufasha kuri telefoni bikorana ntabwo bimenyesha aho dosiye igeze cyangwa bitange amakuru ajyanye no gusuzuma ibyangombwa bikorwa na USCIS, NVC, KCC cyangwa Ishami.

Inzira ya 1 - Dosiye yatanzwe (Ibyo USCIS itaremeza)

Reba aho dosiye isaba kuba umwimukira watanze igeze ku rubuga rwa USCIS.


Intambwe ya 2 - Dosiye yemejwe

Niba wakiriye imenyesha ko dosiye yawe isaba kuba umwimukira yemejwe na USCIS maze ikohererezwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga viza (NVC) kugira ngo hasuzumwe ibyangombwa, sura https://travel.state.gov/content/visas/en/immigrate/immigrant-process/approved.html kugira ngo umenye intambwe zikurikiraho zo gusuzuma ibyangombwa muri NVC https://travel.state.gov/content/visas/en/immigrate/immigrant-process/approved/contact.html.

Gahunda ya viza ihabwa buri wese watombowe (DV) itangwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga viza cya Kentucky (KCC). Ku yandi makuru sura https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/immigrate/diversity-visa-program-entry/diversity-visa-instructions.html.

NVC, KCC cyangwa Ishami ry’Ambasade y’Amerika rishinzwe gutanga viza ritanga imenyesha n’amabwiriza bijyanye n’ibindi ugomba gukora ndetse n’itariki yo kuganira n’abakozi b’Ambasade.


Inzira ya 3 - Kwitegura kuganira n’abakozi b'Ambasade

IBURIRA: Niba utarabonye ibaruwa/imeyiri iguha randevu yerekeranye na dosiye yawe isaba Viza y'Umwimukira, igihe cyawe cyo kuzuza ibisabwa kuri uru rubuga ntikiragera. (Subira ku nzira ya 1 n’iya 2 ziri hejuru.)

Menya uko bategura ikiganiro n’abakozi b’Ambasade kanda hano.

Niba warabonye ibaruwa/imeyiri iguha randevu yoherejwe na NVC, KCC, cyangwa Konsira ya U.S., hari ibyo usabwa kuzuza kuri uru rubuga bigize igice cy'imyiteguro yo kubazwa. Reba ibikurikira:

  • Iyandikishe kugira ngo ubashe kubona serivisi zo gusubizwa ibyangombwa

    Abantu bose bashyikirije dosiye isaba Viza y'Umwimukira babonye ibaruwa/imeyiri ibaha randevu, bagomba kwiyandikisha kuri uru rubuga kugira ngo bazashyikirize ibyangombwa nyuma y'isuzumwa rya dosiye isaba. Ku yandi makuru, reba Serivisi zishinzwe dosiye y’ibyangombwa bisaba viza.

Abantu bose bashyikirije dosiye isaba Viza y'Umwimukira babonye ibaruwa/imeyiri ibaha randevu bagomba gufungura konti nshya. Niba wafunguye konti, injira (/rw-rw/iv/users/sign_in.iv) kugira ngo ukomeze.


Intambwe ya 4 - Kwitabira gahunda yo kubonana n’abakozi b’Ambasade

Ugomba kujya kuri randevu yanditse mu ibaruwa/muri imeyiri wabonye yoherejwe na NVC, KCC, cyangwa na konsira. Wibuke kwitwaza ibyangombwa byasabwe byose igihe uje muri gahunda yo kubonana n'abakozi b'Ambasade.


Inzira ya 5 – Nyuma ya gahunda yo kubonana n’abakozi b’Ambasade

Nyuma yo kwitabira gahunda yo kubonana n’abakozi b'Ishami ry'Ambasade rishinzwe gutanga viza, ushobora gukurikira aho dosiye isaba viza yawe igeze kuri https://ceac.state.gov/CEAC.