Ibibazo bikunze kubazwa bijyanye na viza z’abimukira

Amakuru rusange

  1. Uru rubuga rugamije iki?
  2. Nibagiwe ijambo ry'ibanga ryanjye. Ni gute nashaka irindi jambo ry'ibanga?
  3. Ni gute navugurura imeyili yakoreshejwe mu kwinjira muri konti yanjye?
  4. Mbese ni ngombwa gutanga amazina akuranga ukoresha ku mbuga nkoranyambaga mu gihe usaba viza yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika?

Amakuru ajyanye na viza y’abimukira

  1. Viza y’abimukira ni iki?
  2. Natangiwe ubusabe kugira ngo mbashe gusaba viza y’abimukira ariko kugeza n’ubu USCIS ntabwo iransubiza, ni gute nareba aho ubusaba bwanjye butarasubizwa bugeze?
  3. Gusaba viza y’abimukira bitwara amafaranga angahe?

Gahunda yo kuganira n’abakozi b’Ambasade ku bijyanye na viza y’abimukira

  1. Ubusabe bwanjye nabugejeje ku Kigo cy’igihugu gishinzwe gutanga viza (NVC), ni gute navugana n’abakozi bacyo?
  2. Ni gute namenya igihe nzabonanira n’abakozi b’Ambasade?
  3. Ni iki nakwitwaza ngiye kuganira n’abakozi b’Ambasade?
  4. Nagiranye ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ariko sinemererwa gutanga ibindi byangombwa cyangwa andi amakuru hakurikijwe Icyiciro cya 221(g). Niteguye kubitanga – ni gute nabigenza? Ese byaba ari ngombwa ko ngaruka kuri Ambasade?
  5. Nakora iki ndamutse nshikanywe na gahunda yo kuganira n’abakozi b’Ambasade?

Ipaki y’ibyangombwa byo Kwaka Uruhushya rwo Kwinjira mu Gihugu n’Uruhushya rw’Igihe tugezemo rwo Kwinjira mu Gihugu Ruhabwa Abimukira

  1. Mperutse kubazwa mu kiganiro gikoreshwa abimukira basaba uruhushya rwo kwinjira mu gihugumuri ambasade/konsira maze mpabwa urupapuro rw’inzira n’uruhushya rwo kwinjira mu gihugu. Ariko rero sinahawe ipaki y’ibyangombwa mu ibahasha ifunze ngomba kwitwaza mu ndege ngana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Avoka wanjye/umvuganira/inshuti bavuze ko ntashobora gufata indege ntayifite. Nabigenza nte?
  2. Sinibuka niba narashyikirije ibyangombwa by’umwirondoro wanjye n’ibyangombwa birebana n’amafaranga asabwa kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa harifashishijwe iposita. Haba hari uburyo bundi bwo kumenya niba uruhushya rwanjye rwo kwinjira mu gihugu rwaratanzwe mu buryo butifashisha impapuro?
  3. Nzi abandi bantu bahawe impushya zo kwinjira mu gihugu zigenerwa abimukira kandi bagombye gushyikiriza ku Muryango Bashyikiyeho Binjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ntoki ibahasha ifunze. Kuki uburyo bwakoreshejwe kuri bo bunyuranye?

Umuturage w’Amerika wemewe n’amategeko (Abafite Green Card)

  1. Mfite Green Card igiye kurenza igihe kandi sindahabwa indi. Ni gute nabasha kongera kwinjira muri Amerika? Narenze ku amategeko agenga viza?
  2. Mfite Green Card, ariko maze umwaka urenze umwe hanze y'Amerika. Ni gute nabona uruhushya rwo kongera kwinjira muri Amerika?

Ibindi bibazo mu gukorerwa visa

Ukuboneka kwa Randevu

  1. Namaze kubona randevu mu gihe kizaza, ariko nagenzura nte ko haba hari randevu mu gihe cya vuba?
  2. Ubwo nta randevu z’ibazwa mu buryo bw’ikiganiro zihari, nagerageza kwandika nsabira viza mu kindi gihugu?
  3. Ese hari umubare ntarengwa w’inshuro nshobora gusura konti yanjye kugira ngo ndebe niba hari randevu ihari?

Isubika rya Randevu

  1. Nkwiye kwitabira randevu yanjye niba narakiriye ubutumwa bumenyesha isubikwa rya randevu?
  2. Randevu yanjye yarasubitswe. Kubera iki ntakiriye imeyili ibimenyesha?
  3. Namenya nte niba randevu yanjye izasubikwa, kandi ni igihe kingana iki mbere ya randevu nzabona imeyili imenyesha ko yasubitswe?

Kongerera igihe Viza

  1. Nkeneye kongerera viza igihe, ariko simbona inyandiko z’ibisabwa mu gukurirwaho ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro ku muntu usaba kongerera viza igihe. Ni he nabona imvugo y’ibisabwa kugira ngo ntitabira ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro ry’abasaba viza?
  2. Ni ikihe gihe cyo gutegereza ko viza itangwa ku mpamvu zo kongerera viza igihe?

Randevu z’ibihe byihutirwa

  1. Natanze ubusabe bwa randevu y’ibihe byihutirwa, ariko ndacyategereje igisubizo.
  2. Ubusabe bwanjye bwa randevu y’ibihe byihutirwa yanzwe. Nshobora kohereza ubundi busabe bw’ibihe byihutirwa?
  3. Ubusabe bwanjye bwa randevu y’ibihe byihutirwa bwemejwe, ariko sinshobora kwitabira randevu ku itariki nshya.

Amafaranga ya viza

  1. Ni igihe kingana iki amafaranga yanjye ya viza afite agaciro ko kuba nafata randevu?
  2. Nishyuye amafaranga ya viza yanjye, ariko sinifuza gukomeza ubusabe bwanjye bwa viza kubera ko ubushake bwanjye bwo gufata urugendo bwahindutse, randevu yanjye yasubitswe inshuro nyinshi, cyangwa kubera gutegereza igihe kirekire cyo kubona randevu. Nshobora gusubizwa amafaranga yanjye?

Imiterere y’Ubusabe bwa Viza Bwoherejwe

  1. Nohereje ubusabe bwanjye bwo kongerera viza igihe mu byumweru byinshi/ amezi ashize kandi ndashaka kumenya imiterere y’ubusabe bwanjye.
  2. Bizafata igihe kingana iki gusuzuma ubusabe bwanjye bwa viza no guhabwa amakuru yerekeye imiterere y’ubusabe bwanjye bwa viza?

Ibindi

  1. Nakiriye imeyili imbwira ko konti yanjye yahagaritswe, nakora iki?
  2. Niba narujuje urupapuro rwanjye rwa DS-160 muri 2020, nkeneye kuzuza urundi rupapuro nsaba randevu muri 2021?

Amakuru rusange

  1. Uru rubuga rugamije iki?

    Sura paji z’amakuru zikurikira kugira ngo umenye ibindi bijyanye na serivisi zitangirwa kuri uru rubuga zihabwa abasaba viza b'abimukira n’abatuye muri Amerika ku buryo bwemewe n’amategeko:

  2. Nibagiwe ijambo ry'ibanga ryanjye. Ni gute nashaka irindi jambo ry'ibanga?

    Ku rupapuro ruriho 'Injira cyangwa ufungure konti', kanda kuri 'Wibagiwe ijambo ry'ibanga?' Hanyuma wandike imeyili ijyanye na konti yawe ukoresha. Turakoherereza imeyili irimo amabwiriza yo kongera gushaka ijambo ry'ibanga.

  3. Ni gute navugurura imeyili yakoreshejwe mu kwinjira muri konti yanjye?

    Nyiri konti ni we wenyine ushobora kuvugurura imeyili. Nyiri konti agomba kubanza kuyinjiramo, noneho ku rutonde rw'ibikorwa jya kuri 'Igenamiterere rya konti' uhitemo 'Kuvugurura imeyili'. Niba ari undi muntu wafunguye iyo konti, ugomba kumuvugisha mu buryo butaziguye kugira ngo imeyili ihindurwe.

  4. Mbese ni ngombwa gutanga amazina akuranga ukoresha ku mbuga nkoranyambaga mu gihe usaba viza yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika?

    Ku itariki ya 31 Gicurasi 2019, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuguruye amafishi akoreshwa mu gusaba viza ihabwa abimukira n’itari iy’abimukira kugira ngo isabe amakuru y’inyongera, harimo amazina aranga umuntu ku mbuga nkoranyambaga, ku bantu benshi basaba viza yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bo ku isi yose. Niba ukeneye amakuru arambuye, nyamuneka soma ibisubizo byatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri paji y’Ibibazo Bikunzwe Kubazwa.

Amakuru yerekeye viza y’abimukira

  1. Viza y’abimukira ni iki?

    Viza y’abimukira ni inyandiko itangwa na Minisiteri y'ububanyi n’amahanga y’Amerika ikwemerera kujya muri Amerika gusaba kwemererwa kuba umuturage w’Amerika wemewe n’amategeko (LPR). Ibindi bisobanuro biboneka kuri Serivisi y’Amerika ishinzwe abinjira no gutanga ubwenegihugu (USCIS).

  2. Natangiwe ubusabe kugira ngo mbashe gusaba viza y’abimukira ariko kugeza n’ubu USCIS ntabwo iransubiza, ni gute nareba aho ubusaba bwanjye butarasubizwa bugeze?

    Ushobora kureba aho dosiye yawe igeze unyuze aho barebera aho ubusabe bw'abimukira bwatanzwe bugeze ku rubuga rwa USCIS.

    Uru rubuga na serivisi itanga ubufasha kuri telefoni yarwo ntibishobora kukumenyesha aho ubusabe bwatanzwe kuri USCIS bugeze.

  3. Gusaba viza y’abimukira bitwara amafaranga angahe?

    Amafaranga ahinduka bitewe n’ubwoko bwa viza. Ku yandi makuru, reba kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/visa-information-resources/fees/fees-visa-services.html.

Gahunda yo kuganira n’abakozi b’Ambasade ku bijyanye na viza y’abimukira

  1. Ubusabe bwanjye nabugejeje ku Kigo cy’igihugu gishinzwe gutanga viza (NVC), ni gute navugana n’abakozi bacyo?

    Ushobora koherereza imeyiri Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga Viza kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/visa-information-resources/ask-nvc.html. Wibuke kongera nomero ya dosiye yawe cyangwa nomero za dosiye zawe n’amazina yawe yose mu butumwa bwawe.

  2. Ni gute namenya igihe nzabonanira n’abakozi b’Ambasade?

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga viza (NVC), Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga viza cy’i Kentucky (KCC), cyangwa Ishami ry’Ambasade rishinzwe gutanga viza bikoherereza imenyesha rikubiyemo itariki, igihe n’ahantu ikiganiro n’abakozi b’Ambasade kizabera bikanaryoherereza uwagusabiye, umwunganizi wawe mu by’amategeko.

    Ku yandi makuru reba https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/immigrate/the-immigrant-visa-process/interview/interview-prepare.html.

  3. Ni iki nakwitwaza ngiye kuganira n’abakozi b’Ambasade?

    Nyamuneka kurikiza amabwiriza wahawe mu ibaruwa/imeyiri yoherejwe na NVC, KCC, cyangwa na Konsira azagufasha kwitegura kubazwa.

  4. Nagiranye ikiganiro n’abakozi b’Ambasade ariko sinemererwa gutanga ibindi byangombwa cyangwa andi amakuru hakurikijwe Icyiciro cya 221(g). Niteguye kubitanga – ni gute nabigenza? Ese byaba ari ngombwa ko ngaruka kuri Ambasade?

    Ibaruwa wahawe n’ Umukozi w’Ambasade mu gihe cyo kuganira n’abakozi b’Ambasade ikubiyemo amabwiriza agufasha kuzuza dosiye yawe. Kurikiza ayo mabwiriza akubiye mu ibaruwa.

  5. Nakora iki ndamutse nshikanywe na gahunda yo kuganira n’abakozi b’Ambasade?

    Iyo wacikanywe na gahunda yo kuganira n'abakozi ba Ambasade, ugomba kwinjira kuri konti yawe, ugakanda ku ihuza rya “Gukomeza”, ugahitamo "Nacikanywe na gahunda" maze ugakurikiza amabwiriza. Menya ko abasaba viza bagomba gutegereza amasaha 24 mbere yo kubasha gusaba kwemererwa kongera gusaba indi gahunda ku bacikanywe na gahunda.

Ipaki y’ibyangombwa byo Kwaka Uruhushya rwo Kwinjira mu Gihugu n’Uruhushya rw’Igihe tugezemo rwo Kwinjira mu Gihugu Ruhabwa Abimukira

  1. Mperutse kubazwa mu kiganiro gikoreshwa abimukira basaba uruhushya rwo kwinjira mu gihugumuri ambasade/konsira maze mpabwa urupapuro rw’inzira n’uruhushya rwo kwinjira mu gihugu. Ariko rero sinahawe ipaki y’ibyangombwa mu ibahasha ifunze ngomba kwitwaza mu ndege ngana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Avoka wanjye/umvuganira/inshuti bavuze ko ntashobora gufata indege ntayifite. Nabigenza nte?

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gusuzuma amabaruwa amwe y’abimukira basaba uruhushya rwo kwinjira mu gihugu. Niba rero Ikigo Gishinzwe Impushya zo Kwinjira mu Gihugu ku Rwego rw’Igihugu cyangwa ambasade/konsira yagukoresheje ikiganiro igirana n’abasaba uruhushya rwo kwinjira mu gihugu yaragusabye gutanga mu buryo bw’ikoranabuhanga ibyangombwa byawe by’umwirondoro n’ibyangombwa birebana n’amafaranga asabwa kwishyurwa unyuze ku rubuga rwa CEAC, ni ukuvuga ko uruhushya rwawe rwo kwinjira mu gihugu rwatanzwe hakurikijwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Keretse ubimenyeshejwe ku buryo bw’umwihariko n’ambasade/konsira yakubajije mu kiganiro mwagiranye kandi yaguhaye uruhushya rwo kwinjira mu gihugu, NTABWO usabwa kwitwaza ipaki y’ibyangombwa mu ibahasha ifunze ugomba kwerekana ku Muryango Ushyikiraho winjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Izere neza ko ibyangombwa byawe byoherejwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bivuye muri Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga bigashyikirizwa Minisiteri Ishinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gasutamo n’Ibiro Bishinzwe Kurinda Umupaka (DHS/CBP), ikigo gishinzwe kugenzura abimukira bose binjira mu gihugu. Mu gihe ugeze mu biro by’Igenzura ry’Abinjira n’Abasohoka ku Muryango Ushyikiraho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abakozi ba CBP baba bashobora kugera ku makuru yose asabwa kugira ngo batunganye ibirebana no kwinjira kwawe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu buryo bwo gutunganya amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga buzoroshya isuzuma ry’ibaruwa yawe nk’umwimukira isaba uruhushya rwo kwinjira mu gihugu n’ibirebana no kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

  2. Sinibuka niba narashyikirije ibyangombwa by’umwirondoro wanjye n’ibyangombwa birebana n’amafaranga asabwa kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa harifashishijwe iposita. Haba hari uburyo bundi bwo kumenya niba uruhushya rwanjye rwo kwinjira mu gihugu rwaratanzwe mu buryo butifashisha impapuro?

    Yego. Reba ku ruhushya rwawe rwo kwinjira mu gihugu. Mu gihe udakeneye kwitwaza ipaki y’ibyangombwa, ku ruhushya rwawe rwo kwinjira hazaba hariho inyandiko y’inyongera ibisobanura ahagana hepfo mu nguni y’iburyo y’ifoto ivuga ngo “IV DOCS in CCD”.

  3. Nzi abandi bantu bahawe impushya zo kwinjira mu gihugu zigenerwa abimukira kandi bagombye gushyikiriza ku Muryango Bashyikiyeho Binjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ntoki ibahasha ifunze. Kuki uburyo bwakoreshejwe kuri bo bunyuranye?

    Uburyo bw’ikoranabuhanga ku mabaruwa amwe y’abimukira basaba uruhushya rwo kwinjira mu gihugu bwatangiye gukoreshwa muri 2018. Kugira ngo ubwoko bunyuranye bw’impushya zihabwa abimukira buhindurwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bizatwara imyaka myinshi.Kugeza igihe icyo gikorwa kizasorezwa, bamwe mu bafite impushya z’abimukira zo kwinjira mu gihugu bazakomeza kwitwaza ipaki y’ibyangombwa mu ibahasha ifunze bayishyikirize ku Muryango Bashyikiraho Binjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Aba bantu nta nyandiko y’inyongera ivuga ngo “IV DOCS in CCD” izaba icapye hasi mu nguni y’iburyo ku ruhushya rwabo rwo kwinjira mu gihugu.

Umuturage w’Amerika wemewe n’amategeko (Abafite Green Card)

  1. Mfite Green Card igiye kurenza igihe kandi sindahabwa indi. Ni gute nabasha kongera kwinjira muri Amerika? Narenze ku amategeko agenga viza?

    Oya. Ntabwo warenze ku mategeko agenga viza. Ariko ugomba gusaba icyemezo gisimbura viza kugira ngo ubashe kwinjira muri Amerika.

    Ku yandi makuru reba http://travel.state.gov/content/visas/en/immigrate/returning-residents.html.

  2. Mfite Green Card, ariko maze umwaka urenze umwe hanze y'Amerika. Ni gute nabona uruhushya rwo kongera kwinjira muri Amerika?

    Ugomba gusaba viza y'abatuye muri Amerika bagarutse mu gihugu izatuma wemererwa kwinjira muri Amerika.

    Ku yandi makuru reba http://travel.state.gov/content/visas/en/immigrate/returning-residents.html.

Ibindi bibazo mu gukorerwa visa

Ukuboneka kwa Randevu

  1. Namaze kubona randevu mu gihe kizaza, ariko nagenzura nte ko haba hari randevu mu gihe cya vuba?

    Ntushobora kubona randevu ihari keretse urimo gusaba randevu. Niba wafashe randevu ukaba ushaka kureba niba hari randevu ya vuba, ugomba kwinjira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/), kanda ibuto ya komeza, maze utoranye ihitamo rya ”Ongera ufate randevu”. Kalendari ya randevu igaragazwa ikubiyemo randevu zihari hashingiwe ku rwego rwa viza yawe n’ibindi bigenderwaho. Toranya itariki ya randevu n’igihe cy’amahitamo yawe maze ukande ibuto ya Ongera ufate randevu. Sisitemu iragusaba kwemeza impinduka maze igaragaze ipaji yavuguruwe yo Kwemeza n’Amabwiriza. Niba utoranya gukomeza randevu yawe y’ubu, kanda ibuto ya Funga

  2. Ubwo nta randevu z’ibazwa mu buryo bw’ikiganiro zihari, nagerageza kwandika nsabira viza mu kindi gihugu?

    Turatanga inama yo kwandika usabira viza mu gihugu ubereye umwenegihugu cyangwa utuyemo ku buryo buhoraho byemewe n’amategeko. Ubu, nyinshi muri Ambasade na Konsula zifite abakozi bake bakora isuzuma ry’ubusabe bwa viza; bityo, bashyira imbere ubusabe bw’abenegihugu n’abatuye ku buryo buhoraho byemewe n’amategeko.

  3. Ese hari umubare ntarengwa w’inshuro nshobora gusura konti yanjye kugira ngo ndebe niba hari randevu ihari?

    Nta nshuro ntarengwa zihari ushobora gusura konti yawe; ariko, guhora utangira paji muri sisitemu mu gihe kimwe bishobora gutuma konti yawe ihagarikwa. Ikindi kandi, kwinjira kuri uru rubuga ukoresheje mudasobwa nyinshi igihe kimwe cyangwa gukoresha uburyo bwikora cyangwa budakozwe n’umuntu, nko gukoresha robo cyangwa uburyo bwanditse, bibujijwe n’Amategeko y’Imikoreshereze y’urubuga.

Isubika rya Randevu

  1. Nkwiye kwitabira randevu yanjye niba narakiriye ubutumwa bumenyesha isubikwa rya randevu?

    Ntukwiye kwitabira randevu yawe yatanzwe na Konsula niba warakiriye ubutumwa bukumenyesha isubikwa rya randevu. Kugira ngo wongere usabe randevu, injira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/), toranya ihitamo rya ”Komeza”, maze ukurikize amabwiriza ya sisitemu munsi y’ihitamo rya ”Ongera usabe Randevu”. Niba ukeneye ubundi bufasha, jya ku gice cya Ubufasha ku mpera ya paji.

  2. Randevu yanjye yarasubitswe. Kubera iki ntakiriye imeyili ibimenyesha?

    Igihe randevu isubitswe, sisitemu ihita yohereza imeyili kuri aderesi ya imeyili watanze muri sisitemu igihe wasabaga randevu. Rimwe na rimwe, haba ubwo imeyili yatanzwe iba irimo ikosa, uwandika asaba randevu ntashobora kugera kuri aderesi ya imeyili y’ukoresha urubuga waremye konti, cyangwa ubutumwa bukumenyesha bwagiye ahagenewe imeyili zidakenewe (bitewe n’uburyo imikorere ya konti ya imeyili yubatswe). Kuri izi mpamvu, turagira inama abasaba randevu kugenzura ahagaragaza amakuru kuri randevu zabo umunsi umwe cyangwa ibiri mbere ya randevu binjira muri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/).

  3. Namenya nte niba randevu yanjye izasubikwa, kandi ni igihe kingana iki mbere ya randevu nzabona imeyili imenyesha ko yasubitswe?

    Muri rusange, Amashami ya Konsula agerageza gusubika randevu nibura mbere mu byumweru bitatu; ariko, bitewe n’ihinduka ry’ubu ry’ibidukikije, isubikwa rishobora kubaho munsi y’ibyumeru bitatu mbere ya randevu. Turagira inama abasaba randevu kugenzura ahagaragaza amakuru kuri randevu zabo umunsi umwe cyangwa ibiri mbere ya randevu binjira muri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/).

Kongerera igihe Viza

  1. Nkeneye kongerera viza igihe, ariko simbona inyandiko z’ibisabwa mu gukurirwaho ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro ku muntu usaba kongerera viza igihe. Ni he nabona imvugo y’ibisabwa kugira ngo ntitabira ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro ry’abasaba viza?

    Abasaba viza buzuza ibisabwa kugira ngo bakurirweho ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro hashingiwe ku makuru batanga igihe bakurikije intambwe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/). Niba nta mvugo igaragaza ibisabwa yagaragajwe, ushobora kuba utujuje ibisabwa kugira ngo ukurirweho ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro, cyangwa ihitamo ryo gukurirwaho ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro ubu ritagaragara mu Ishami rya Konsula aho urimo gutangira ubusabe bwawe.

  2. Ni ikihe gihe cyo gutegereza ko viza itangwa ku mpamvu zo kongerera viza igihe?

    Buri busabe bwa viza burihariye n’igihe cyo gusuzuma ubusabe kiratandukanye hashingiwe kuri buri kibazo.Ambasade na Konsula za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirakora n’ubushobozi bugabanyije kandi ubu zifite abakozi bake bo gusuzuma ubusabe bwa viza, bikaba bishobora gutinza itangwa rya viza yawe. Ushobora gukurikirana aho ubusabe bwawe bwa viza bugeze kuri https://ceac.state.gov/CEAC.

Randevu z’ibihe byihutirwa

  1. Natanze ubusabe bwa randevu y’ibihe byihutirwa, ariko ndacyategereje igisubizo.

    Amashami ya Konsula arakira ubusabe bwinshi cyane bwa randevu z’ibihe byihutirwa. Ubu busabe burasuzumwa bukemerwa hasingiwe ku iboneka ry’abakozi ba Konsula bo gusuzuma ubusabe. Niba utarakira igisubizo cy’ubusabe bwawe bw’ibihe byihutirwa, tegereza igisubizo cy’Ishami rya Konsula kuko barimo gukorana umwete akazi kenshi kajyanye n’ubusabe. Nudahabwa igisubizo, shyira kuri gahunda kuzitabira randevu yawe ya Konsula ku itariki n’igihe wari warafashe mbere.

  2. Ubusabe bwanjye bwa randevu y’ibihe byihutirwa yanzwe. Nshobora kohereza ubundi busabe bw’ibihe byihutirwa?

    Gake cyane, amwe mu Mashami ya Konsila ashobora kwemerera abasaba viza kohereza ubusabe burenze bumwe bwa randevu yihutirwa. Uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kugenzura niba wemerewe kohereza ubundi busabe bwihutirwa ni ukwinjira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/). Niba udafite uburyo bwo kohereza ubusabe bushya byihuse, ugomba kwitegura kwitabira randevu y'ibazwa wahawe na Konsila ku itariki yateganyijwe.

  3. Ubusabe bwanjye bwa randevu y’ibihe byihutirwa bwemejwe, ariko sinshobora kwitabira randevu ku itariki nshya.

    Hagendewe ku mubare munini uteganyijwe w’abasaba gahunda, Igice cy’ambasade gishinzwe visa kiri kwemeza umubare ugeze w’abihutirwa gusa basaba gahunda. Niba ubusabe bwawe bwa randevu y’ibihe byihutirwa bwemejwe kandi ukakira randevu nshya, turatanga inama ko ukora uko ushoboye ukitabira, bitwe n’uko ingano ya randevu ari nke bikabije.

    Niba udashobora kwitabira randevu yawe y’ibihe byihutirwa, ushobora gusubika randevu ugafata randevu nshya hashingiwe ku ngano ya randevu zihari.

Amafaranga ya viza

  1. Ni igihe kingana iki amafaranga yanjye ya viza afite agaciro ko kuba nafata randevu?

    Aya mafaranga ya viza ubusanzwe agira agaciro mu gihe cy’umwaka umwe uhereye igihe yaguriwe; ariko, Ishami rya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizi neza ko abasaba viza benshi bishyuye amafaranga yo gusuzuma ubusabe bwabo kandi bagitegereje kwitabira cyangwa gufata randevu ya viza. Kubera iyi mpamvu, igihe amafaranga ya viza amara afite agaciro cyarongerewe kugeza muri Nzeri 30, 2023 hagendewe ku mirongo ngenderwaho y’Ishami rya Leta.

    Kugira ngo ugenzure itariki amafaranga yawe ya viza azarangiriza igihe, injira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/), kanda ibuto ya Komeza, hitamo itoranya rya Inyemezabwishyu. Itariki yo kurangiza igihe kw’amafaranga ya viza kuri buri muntu usaba viza iri ku rutonde ku Nyemezabwishyu.

  2. Nishyuye amafaranga ya viza yanjye, ariko sinifuza gukomeza ubusabe bwanjye bwa viza kubera ko ubushake bwanjye bwo gufata urugendo bwahindutse, randevu yanjye yasubitswe inshuro nyinshi, cyangwa kubera gutegereza igihe kirekire cyo kubona randevu. Nshobora gusubizwa amafaranga yanjye?

    Amafaranga ya viza ntasubizwa kandi ntiyoherezwa. Abasaba viza bose batari abimukira bagomba kwishyura amafaranga yo gusaba viza mbere yo gufata randevu. Mbere yo kwishyura amafaranga ya viza, abasaba viza basabwa kwemera, bemeza mu gasanduku, ko basobanukiwe ko amafaranga ya viza agiye kwakwa usaba viza kandi ko ayo mafaranga adasubizwa ndetse atoherezwa (haba ku wundi muntu cyangwa gukoreshwa mu kindi gihugu).

    Aya mafaranga ya viza ubusanzwe agira agaciro mu gihe cy’umwaka umwe uhereye igihe yaguriwe; ariko, Ishami rya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizi neza ko abasaba viza benshi bishyuye amafaranga yo gusuzuma ubusabe bwabo kandi bagitegereje kwitabira cyangwa gufata randevu ya viza. Kubera iyi mpamvu, igihe amafaranga ya viza amara afite agaciro cyarongerewe kugeza muri Nzeri 30, 2023 hagendewe ku mirongo ngenderwaho y’Ishami rya Leta.

    Kugira ngo ugenzure itariki amafaranga yawe ya viza azarangiriza igihe, injira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/), kanda ibuto ya Komeza, hitamo itoranya rya Inyemezabwishyu. Itariki yo kurangiza igihe kw’amafaranga ya viza kuri buri muntu usaba viza iri ku rutonde ku Nyemezabwishyu.

Imiterere y’Ubusabe bwa Viza Bwoherejwe

  1. Nohereje ubusabe bwanjye bwo kongerera viza igihe mu byumweru byinshi/ amezi ashize kandi ndashaka kumenya imiterere y’ubusabe bwanjye.

    Ambasade na Konsula za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirakora n’ubushobozi bugabanyije kandi kuri ubu zifite abakozi bake gusa bo gukora mu bijyanye n’ubusabe bwa viza; bityo rero, igihe gisabwa cyo gusuzuma ubusabe bwa viza no gufotora viza ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemejwe bifata igihe kirekire kurenza igisanzwe (rimwe na rimwe amenzi menshi).

    Nyuma yo kohereza ibyangombwa bisaba kongerera viza yawe igihe cyangwa kwitabira randevu ya viza y’ibazwa mu buryo bw’ikiganiro, ushobora kugenzura imiterere y’ubusabe bwawe bwa viza kuri: https://ceac.state.gov/CEAC.

    Ntuhamagare cyangwa ngo wohereze imeyili utuvugisha ubaza ibijyanye n’imiterere y’ubusabe bwawe kuko badashobora kugera kuri aya makuru.

  2. Bizafata igihe kingana iki gusuzuma ubusabe bwanjye bwa viza no guhabwa amakuru yerekeye imiterere y’ubusabe bwanjye bwa viza?

    Buri busabe bwa viza burihariye n’igihe cyo gusuzuma ubusabe kiratandukanye hashingiwe kuri buri kibazo.Ambasade na Konsula za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirakora n’ubushobozi bugabanyije kandi ubu zifite abakozi bake bo gusuzuma ubusabe bwa viza, bikaba bishobora gutinza itangwa rya viza yawe. Ushobora gukurikirana aho ubusabe bwawe bwa viza bugeze kuri https://ceac.state.gov/CEAC.

Ibindi

  1. Nakiriye imeyili imbwira ko konti yanjye yahagaritswe, nakora iki?

    Injira muri konti yawe kuri uru rubuga (https://ais.usvisa-info.com/) maze ukurikize amabwiriza yatanzwe arebana no kongera gutuma konti yawe ikora.

  2. Niba narujuje urupapuro rwanjye rwa DS-160 muri 2020, nkeneye kuzuza urundi rupapuro nsaba randevu muri 2021?

    Impapuro za DS-160 zoherejwe ntizirangiza igihe. Zishobora gukoreshwa mu gusaba viza mu mezi menshi nyuma, niba amakuru yinjijwe mu rupapuro agifite agaciro. Ni kimwe n’amafoto yashyizwe muri sisitemu. Amashami ya Konsula azafata umwanzuro igihe hazaba hasuzumwa ubusabe bwawe bwa viza niba ari ngombwa kongera kohereza ifoto ya vuba cyane.