Amafaranga ya viza

Amakuru ajyanye na viza muri rusange

Abasaba viza bose, n'iyo baba abana, basabwa kwishyura amafaranga yo gusaba viza y’abatari abimukira (MRV) adasubizwa kandi adashobora gutangwa ku wundi muntu. Rebe amahitamo n’amabwiriza hasi. Kwishyura amafaranga yo gusuzuma dosiye isaba viza ni ngombwa hatitawe ku kuba ushobora guhabwa viza y’Amerika cyangwa ntuyihabwe.


Uburyo bwo kwishyura amafaranga yo gusuzuma dosiye isaba viza

  • Kwishyura ukoresheje amafaranga
    1. Fungura konti y’ukoresha kuri uru rubuga.
    2. Ongeraho amakuru y’usaba viza kugira ngo urangize kwiyandikisha.
    3. Komeza uko urubuga rumeze kugeza kuri paji yo kwishyura.
    4. Hitamo Kwishyura ukoresheje amafaranga.
    5. Kurura, ucape, maze ukurikize amabwiriza yo kwishyura ukoresheje amafaranga ari ku rupapuro.
    Icyitonderwa ku bijyanye no kwishyura ukoresheje amafaranga:
    1. Iyo umaze kwishyura kashi, bishobora gufata iminsi 2 y'akazi kugira ngo ubashe kwiyandikisha muri sisitemu, uteganya igihe cyo kwitaba randevu yo kuri Konsira.
    2. Ushobora gukoresha ifishi yo kwishyuriraho kashi ku gikorwa kimwe gusa cyo kwishyura amafaranga.

Amategeko n’amabwiriza agenga amafaranga yo gusuzuma dosiye isaba viza

Amafaranga yo gusuzuma dosiye isaba viza yo muri Amerika (MRV):

  • Ntasubizwa - Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ntisubiza amafaranga yo gusuzuma dosiye isaba viza.
  • Ntashobora guhabwa undi muntu - Amafaranga yo gusuzuma dosiye isaba viza ntashobora kugurishwa cyangwa gutangwa cyangwa guhabwa undi muntu usaba viza.
  • Ni ay’umuntu umwe gusa usaba viza - Amafaranga yo gusaba viza akoreshwa mu kuzuza dosiye isaba viza imwe gusa. Iyo dosiye isaba viza yanzwe, hasabwa kongera kuzuza indi dosiye isaba viza ndetse na yo ikishyurwa ukwayo.
  • Arangira nyuma y’umwaka 1 - Amafaranga yo gusuzuma dosiye isaba viza agira agaciro mu minsi 365 uhereye ku itariki yatangiweho. Amafaranga azarangiza igihe maze wamburwe uburenganzira bwo kuyakoresha mu gusaba viza.
  • Amafaranga ya viza y’Amerika yishyuriwe mu gihugu runaka ntashobora guhabwa undi muntu wo mu kindi gihugu ngo na we ayakoreshe kuri dosiye ye. Iyo umaze kwishyura muri icyo gihugu, ntushobora gukoresha ayo mafaranga wishyuye mu gusaba gahunda mu kindi gihugu. Niba wifuza gusaba indi gahunda muri icyo gihugu, banza ubireke cyangwa usabe indi gahunda winjira kuri uru rubuga. Ibyo ushobora kubikora utiriwe wishyura andi mafaranga.

Gahunda y'amafaranga ya viza y’Amerika (MRV)

Amadorari y'Amerika 185

(B) Umushyitsi: Akazi, Ubukerarugendo, Kwivuza
(C) Kunyura muri Amerika.
(D) Umwe mu bakozi bo mu ndege
(F) Umunyeshuri
(M) Umunyeshuri ugiye mu mahugurwa/wiga imyuga
(I) Umunyamakuru
(J) Umushyitsi wo ku rwego rw’ubutwererane
(TD/TN) Umukozi wa NAFTA
(T) Uwakorewe ubucuruzi bw’abantu
(U) Uwakorewe ubugizi bwa nabi

Amadorari y’Amerika 205

(H) Umukozi udahoraho/Abakozi cyangwa abaje mu mahugurwa
(O) Abantu bafite ubushobozi budasanzwe
(P) Abakinnyi b’imikino ngororamubiri, Abanyabugeni n’abasusurutsa abantu
(Q) Uwatumiwe mu Iserukiramuco mpuzamahanga
(R) Uwihaye Imana
(L) Uwanyuze mu ihererekanyabakozi

Amadorari y’Amerika 315

(E1) Umucuruzi uturuka mu gihugu gifitanye amasezerano y’ubucuruzi n’Amerika
(E2) Umushoramari uturuka mu gihugu gifitanye amasezerano y’ubucuruzi n’Amerika
(E3) Umukozi w’umunyawositaraliya ukora akazi yigiye

Amadorari y’Amerika 265

(K) umukunzi cyangwa uwo mwashakanye bafite ubwenegihugu bw'Amerika


Amafaranga y’inyongera atangwa n’abasaba viza

Amafaranga y’inyongera arenze asanzwe atangwa mu gusaba viza (MRV) ashobora gusabwa kugira ngo uhabwe viza y’utari umwimukira. Ubwoko bw’amafaranga y’inyongera ushobora gusabwa mu gusaba viza ni:

Amafaranga ya SEVIS

Umunyeshuri (Gore cyangwa Gabo) n’umushyitsi wo ku rwego rw’ubutwererane (J) basaba Viza basabwa kwishyura andi mafaranga ya SEVIS (Sisitemu itanga amakuru ku banyeshuri no ku bashyitsi bo ku rwego rw'ubutwererane). Umunyeshuri cyangwa umushyitsi wo ku rwego rw’ubutwererane asabwa icyemezo cy’uko yishyuye mbere y’uko ahabwa viza. Ibisobanuro birambuye kuri Sisitemu ya SEVIS hamwe n'amabwiriza agenga kwishyura viza biboneka kuri http://www.ice.gov/sevis.

Amafaranga nguranwa

Usaba ashobora na none gusabwa kwishyura andi mafaranga y’itangwa rya viza azwi nk’amafaranga nguranwa bitewe n’ubwenegihugu cyangwa igihugu akomokamo n’ubwoko bwa viza asaba. Ibisobanuro birambuye birebana n’amafaranga nguranwa biboneka kuri https://travel.state.gov/content/travel/en/us-visas/Visa-Reciprocity-and-Civil-Documents-by-Country.html.